Monaco cosmetics

Iby’indirimbo Kanye West yasohoye byatumye akomanya amahembe n’inshuti ze


Kanye Omari West uzwi cyane nka Kanye West ni umwe mu banyamuziki bamaze kubaka izina ku isi ,kuri ubu yamaze gusohora indirimbo iri gutuma abakunzi be ndetse n’inshuti ze baterana amagambo.

Tariki 14 werurwe 2016 nibwo uyu muhanzi yamuritse alubumu ye yitwa “Life Of Pablo” akaba ari alubumu ye ya Karindwi.

Imirasire. com tukaba twagerageje kubashakira ubusobanuro bw’imwe mu mirongo izimije ndetse n’amwe mu mateka yerekeye ku bivugirwa mu indirimbo igize iyi Alubumu yitwa Real Friends yafatanyije na TY Dolla Sign.

Igitero cya mbere gitangira agira ati: “ Real Friends, how many of us? How many of us, How many Jealous? Real Friends it’s not many of us, we smile at each other
But how many honest? Trust issues”.

Kanye West ni umuntu uba uhuze cyane muri muzika ndetse n’imideli, muri iki gitero aba yibaza niba inshuti ze ari iz’ubuzira herezo cyangwa se ari izaje kumukesha amaramuko.

Nanone muri iki gitero arongera agira ati:” Switched up the number, I can’t be bothered .. I cannot blame you for havin’ an angle”.

Kanye West azwiho kuba ahindura umurongo wa Telephone kenshi mu rwego rwo kwitarura inshuti mbi nanone ubwo yari atangiye gutereta uwaje kumubera umugore Kim Kardashian, West muri ibyo bihe ntiyari afite Telephone mu rwego rwo kwirinda abamubuza Kim

Igitero cya gatatu cy’iyi ndirimbo gitangira agira ati: “ Lookin’ for all my real friends, how many of us? How many of us are real friends “
Nubwo Kanye West atabaye ikirangire vuba aha, ariko ntibimubuza kwitondera abo yita inshuti, ndetse akenshi akunze kugaragara arakaye.

Nanone muri iki gitero hari aho agira ati: “ I had a cousin that stole my laptop that I was fuckin bitches on, Paid that nigga 250 thousand just to get it from him…. Real Friends, huh? “

Muri 2015 uyu muhanzi ubwo yari yagiye kumurika imideli, bamwibye mudasobwa igendanwa (Laptop) n’uko abayibye bakora konti ku rubuga rwa Twitter bise @KanyeLaptop, bamusaba ko yabaha amafaranga bitaba ibyo bagashyira hanze indirimbo ndetse na videwo asambana, gusa byaje kurangira abahaye ibihumbi 250 by’amadolari akaba kaba Miliyoni 210 z’amanyarwanda.

Kuri ubu abenshi bategereje ko Kanye West asohora indi Alubumu nyuma y’igihe kirekire adasohora indirimbo.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X