Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuri iki cyumweru haratangira kwerekanwa uko Bruce Melody yitwaye muri Coke Studio season V

Nyuma y’urugendo Bruce Bruce Melody yagiriye muri Kenya ubwo yitabiraga igikorwa cya Coke Studio,kuri iki Cyumweru taliki 10 Nzeri 2017 nibwo ibyo yakoreyeyo bizatangira kwerekanwa binyuze kuri TV1.


Bruce Melody akazaba agaragara aririmba indirimbo ze ndetse n’izabagenzi be bagiye bakorana ubwo yitabiraga iri rishunwa ku nshuro ye ya mbere,ikaba ari nawe muhanzi w’umunyarwa rukumbi wabashije kwitabira iryo rushanwa.

Uretse kugaragara kuri TV1 kuva saa 19h30,bizanagaragara ku rubuga rwa Facebook kuva saa 20h30 .Ni mu rwego rwo kurushaho kwereka abanyarwanda iterambere rimaze kugerwaho haba mu bahanzi ndetse no mu ikoranabuhanga.

Usibye ibi ariko ubuyobozi bwa Coca Cola bwaboneyeho kwibutsa abanyarwanda ko guhera kuri iyi tariki 10 Nzeri 2017 hazatangira tombola izajya ibera mu mifuniko y’amacupa ya Coca Cola aho umuntu azajya agura icupa akareba mu mufuniko code (soma kode) abonyemo akayuzuza anyuze muri telefone ye nyuma yo gukanda *733# akabona icyo yatsindiye.

Bruce Melody yageze i Nairobi tariki ya 21 Gicurasi 2017. yakiriwe n’ubuyobozi bwa Coke Studio anahuzwa n’umuhanzi bazaririmbana umwe agasubiramo indirimbo y’undi n’undi nawe bikaba uko.

Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X