Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Marina yavuze ko atewe akanyabugabo no kuba agiye guhurira ku rubyiniro rumwe na Ray C

Marina,ni umuhanzikazi ukomeje kuzamura urwego rw’izina rye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.Uyu muhanzikazi rero yongeye gushimangira ko iryo zina rigiye kurushaho kwaguka nyuma y’uko agiye kuririmbana n’umuhanzikazi Ray C wo muri Tanzania afataho ikitegererezo mu mwuga we.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki 08 Nzeli 2017,ubwo aba bahanzi bombi bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru aho batangaje ko bagiye gukoresha umwanya bafite bakigaragariza abakunzi ba muzika.

Marina avuga ko gukorana ibitaramo n’umuhanzi akunda bigiye kurushaho kumuha amahirwe yo gukora cyane kugirango arusheho kwagura ibikorwa bye arangaje imbere.

JPEG - 46 kb
Marina atewe akanyamuneza n’uko agiye kugaragara ku rubyiniro rumwe na Ray C

Aha yaboneyeho kuvuga ko mu bitaramo agiye gukomeza gukorana na Ray C ariho bagiye kureba Marina nyawe noneho bitewe n’uko azaba ahuriye ku rubyiniro rumwe n’umuhanzikazi yakunze kuva mu myaka yo hambere.

Mu bitaramo biteganyijwe,ku ikubitiro hakaba hari ikigomba kubera mu kabyiniro ka People kuri uyu wa Kane,ku wa Gatandatu kikazabera kuri Ambassados i Gikondo kwinjira ni 3000Frw naho ku Cyumweru ikindi kikazabera i Nyamirambo Sun City kwinjira ni 2000Frw.

Ubuyobozi bwa kompanyi ireberera inyungu z’umuziki wa Malina,buvuga ko bwahisemo Ray C bitewe n’uko ari mu bahanzikazi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo bazi umuziki kandi w’umwimerere bityo bikaba byabera urugero rwiza Marina akawukomerezaho.

Aha bavuga ko icyambere ari umuhanzikazi Marina akunda kandi bakaba banafite amajwi byoroshye ko yahura akabyara ikintu gifatika bityo bikaba bizanaborohera gukorana indirimbo mbere y’uko asubira muri Tanzania.

Ray C ahamya ko mukobwa ari umuhanzikazi ushoboye mu gihe cyose ahaye agaciro ibyo akora dore ko ngo anafite ijwi ryiza rinogeye amatwi.Cyo kimwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda ngo abona hakwiye ubufatanye no gukora cyane kugirango barenge urwego bariho.

Yatanze urugero rw’umuhanzi The Ben ko indirimbo ye "Habibi"kuyikorana imbaraga aribyo byatumye amumenya.

Naho ubwo hakomozwaga ku ngingo y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byamuvuzweho,Ray C yirinze kugira byinshi abitangazaho,avuga ko mu nzira ya muntu agomba kunyura mu byiza n’ibibi ari nayo mpamvu ibyahise biba byararangiye ahubwo ikimuraje ishinga ngo ni ibiri imbere.

Ku byerekeye umuhanzi abona w’icyamamare kandi uzi umuziki cyane hagati ya Dimond Platnumz na Alikiba nyuma y’uko benshi bakunze kujya impaka bavuka ko umwe ariwe ukomeye abandi nabo bagahamya ko undi amurenze,Ray C nawe yanze kugira icyo abavugaho ahubwo yivugira ko ariwe cyamamare.

Rehema Chelamila [Ray C], yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2017, aho aje kwitabira ibitaramo bitandukanye azakorera i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Musanze,azagira uruhare rukomeye mu imurikwa ry’amashusho y’indirimbo "Marina" ya Marina iherutse kujya hanze.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X