Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Huddah Monroe yeruye ku mugaragaro ko ari umusambanyi


Umunyakenyakazi w’umunyamideri Huddah Monroe yamaze gutangaza ku mugaragaro ko akunda kuryamana n’abagabo batandukanye ariko ko atajya aryamana n’abagore bagenzi be n’ubwo n’abo abakunda.

Nyuma y’aho uyu mukobwa yanditse ku rukuta rwe rwa instagram amagambo yatumye benshi mu bamukurikirana bibaza ubuzima yaba abayemo agira ati” nabuze umwami wanjye”

Abafana bakomeje kumwandikira bamubaza niba yaba yararetse ibyo kuryamana n’abasore akaba yibanira n’abagore bagenzi be mu guhuza ibitsina bizwi nk’ubutinganyi.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Kenya yeruye avuga n’akari imurori bitera benshi kwibaza niba ari ukuri cyangwa abeshya byo kwikiza amagambo y’abantu.

Huddah Monroe ati ” nabuze umwami wanjye, abakomeje kumbaza uko mbayeho mumenye ko ntari umutinganyi, nkunda abagabo cyane, n’ubwo inshuti zanjye nkunda byo gupfa ari abatinganyi ariko njye sinjya ndyamana n’abagore bagenzi banjye, muranyuzwe ? Ndabakunda”

N’ubwo aya magambo uyu mukobwa yayavuze nko gutanga igisubizo ku bamubazaga ubutinganyi ariko akomeje nayo kuvugwaho byinshi uburyo akunda abatinganyi byo gupfa akanakunda kuryamana n’abagabo.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko yagiye avugwa inshuro nyinshi mu busambanyi n’ibyamamare birimo WizKid , Diamond ndetse n’abacuruzi b’abaherwe muri afurika.

Izi nkuru zaje gusimburwa n’indi y’urukundo rwacaga ibintu hagati ye n’undi musore w’umunyamerika utarakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru n’ubwo amafoto ye yacicikanye cyane.

Uyu mukobwa umaze kwamamara cyane yaje kumenyekana cyane ubwo yahagarariye Kenya mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro yaryo ya munani. Nubwo atagize amahirwe yo kuryegukana yasohotsemo yarabaye icyamamare muri Kenya aho avuka ndetse no mu bindi bihugu byo mu Karere.

Nyuma yo kuva muri Big Brother Africa ya 8 yubatse izina rikomeye, yakoresheje ayo mahirwe neza ndetse atangira kujya atumirwa mu birori bikomeye ku Isi nk’ibirori yagiyemo i Dubai, Malaysia ndetse na Bangkok ndetse no gushyira hanze amafoto y’ubwambure bituma arushaho gukundwa cyane.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel - 10/09/2017 saa 16:19

Uyu Mukobwa n'umunyakenya w'inkomoko kuko nyina ari umu Gikuyu naho se akaba umu Somali (hari Abasomali b'Abanyakenya kubera imipaka yashyizweho n'abakoloni)
Kanda hano umusubize

Taylor Abdraymond - 10/09/2017 saa 07:31

Wap Uwo Ni Umunyarwandakazi Wana
Kanda hano umusubize

Andrew - 11/09/2017 saa 07:54

Ndemeranya nuwavuze ko ari Umunyakenya Ubwo mwabonye Ateye nez asa neza Mutangira kwandika Ibibarimo Abakobwa beza ntaho batari Ubuhinde Ubwongereza Somariya Ereter Etop Kenya Tanzania nahandi henshi kandi Najye Ndimwiza. Ariko Umwiza numwe Utarakoze icyaha NI YESU Kritso UMWANA W'IMANA.
Kanda hano umusubize

Danieldanilo Ndayizeye - 14/09/2017 saa 22:01

Man Uburaya Ni Bubi. Jew Ndashaka Uwo Tuzibanira. Uwukora Uburaya Ashyaka Azabuhebe
Kanda hano umusubize

HIMBAZA Herbert - 9/09/2017 saa 14:32

Aba ba Fashion Models,kimwe n'aba STARS,bose bakunda ubusambanyi.Muherutse kubona Miss Rwanda 2014,Akiwacu Lacolombe,yanitse amabere na sex,aho akora ubu Mannequin (Fashion Model) muli France.Nyamara ngo ni Nyampinga !!This world is mad. Turi mu minsi y'imperuka koko.Uyu urata ko asambana,nibe nawe arabyemera.Abantu basambana ku isi,ni Millions and Millions.Ubusambanyi nibwo bwatumye imana irimbura Sodomu na Gomora.Buli mu bintu byatumye imana yica abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA.Hasigaye abantu 8 gusa bumviraga imana.N'ubu rero,imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Uwo munsi uri hafi cyane,iyo ubona ukuntu isi irimo kwangirika cyane.Kuli uwo munsi,imana na none izica abantu hafi ya bose,ku buryo INTUMBI zizaba zuzuye isi yose.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Never mock what the Bible says.Ntimugaseke ibyo Bible ivuga.Bizaba nta kabuza,kandi vuba aha. Soma Habakuk 2:3.Ibi mubona abantu birirwa bicana mu ntambara,basambana,bikubira ubutunzi bw'isi,barenganya abantu cyane cyane abakene,ntabwo imana izakomeza kubyihanganira.Mu gihe kitari kure,imana igiye kubarimbura bose,isigaze abantu bake bayumvira.Nabyo bisome muli Imigani 2:21,22.Mujye mwibuka ibyabaye ku gihe cya NOWA.Mwiheranwa n'ibyisi gusa,kuko muzabisiga.Ahubwo nimukanguke,mushake imana,muyikorere.Please,be thinking people. Mbisubiremo,nubwo benshi mutabyemera cyangwa mutabifatana uburemere,IMPERUKA iri hafi.Mujye mureba ukuntu ibihugu birimo kurata Intwaro za Kirimbuzi,murebe ukuntu Climate Change irimo guteza Floods (imyuzure),Hurricanes (imiyaga irimo guca ibintu muli Amerika),ubushyuhe budasanzwe,imiriro iteye ubwoba,etc...Kuba ibi byose bibera icyarimwe kandi bifite imbaraga zitahozeho kera,byerekana ko IMPERUKA iri hafi cyane.
Kanda hano umusubize

- 11/09/2017 saa 14:32

Nibyo rwose ibyuvuze Abantu barasinziriye
Kanda hano umusubize

bizoza - 9/09/2017 saa 13:12

I want number WhatsApp
Kanda hano umusubize

Bruno - 9/09/2017 saa 09:53

Uyu si umunyakenyakazi ni uw'ino aha nibo bakunda abagabo kurusha urukiko, ntan'umunyakenyakazi usa kuriya ni nka bamwe babeshyera ngo ni abagandekazi kandi ari ab'ino aha n'abo mugihugu cyo mumajy'epfo cy'abaturanyi, ukagirango abantu ntibayoka
Kanda hano umusubize

FOFO - 9/09/2017 saa 18:22

Ubikurahe he se cg niyhe facteur uheraho uvuga ko atari uwaho!!!uzige neza histoire d'Afrique, amarangamutima azakuvamo.
Kanda hano umusubize

- 10/09/2017 saa 07:28

Kuyoka Niki?
Kanda hano umusubize

- 11/09/2017 saa 12:07

KUYOKA N'UKUBONA& KUREBA
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 10/09/2017 saa 16:26

@Bruno "abino aha" uvuga nibande nonese "ino aha" ho ntihagira izina??!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X