Monaco cosmetics

Alikiba yongeye guca amarenga ko ashobora gukubita inshuro Diamond akamuca ku bafana

Umuhanzi Alikiba yongeye kugaragaza ko indirimbo amaze igihe gito ashyize hanze irimo kumugarurira abakunzi benshi cyane ku buryo Diamond ashobora gusigarana mbarwa.


Nyuma y’uko umuhanzi Alikiba wo mu gihugu cya Tanzania asohoreye indirimbo Seduce me ikandika amateka muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiye kwivuga ibigwi aho atangaza ko iyo ukoze umuziki mwiza buri muntu wese awemera.

Ibi umuhanzi Alikiba yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Dj Show cya Radio One ikorera mu gihugu cya Tanzania.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimira ibyo indirimbo Seduce me yamugejejeho anavuga ko iyo umuhanzi asohoye indirimbo nziza abantu bayikunda hatitawe ku rwego barimo.

Yagize ati “Iyo usohoye indirimbo nziza buri muntu arayemera, utitaye kuba yaba ari umuyobozi cyangwa umunyacyubahiro, abantu bose indirimbo nziza barazemera”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko uko umuziki we ukura bimuha ikizere n’ingufu zo gukora cyane izindi ndirimbo nziza ziruta izo yagiye akora.

Yagize ati “Ndishimye cyane rwose, nshimishijwe n’urwego umuziki ugezeho, bimpa imbaraga zo gukora cyane kandi ngakora ibintu byiza mu kwiteza imbere nkateza na Tanzania imbere”

Alikiba yasohoye Seduce me nyuma yo kwibasirwa na mugenze we Diamond Plutnumz aho yavugaga ko atari umwami w’umuziki muri Tanzania kuko amara igihe kinini cyane adasohora indirimbo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MERVA - 14/09/2017 saa 07:47

nibyiza cyane arik byari kuba byiza bavugana neze na diamond
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X