Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi Bull Dogg arashinjwa ubuhemu

Umuraperi Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dog arashinjwa n’uwari umujyanama we mu by’umuziki ubuhemu bushingiye ku mafaranga bari kugabana yakuye mu Guma Guma iherutse kuba ku nshuro yayo ya 7.

JPEG - 1.3 Mb
Bull Dogg ushinjwa ubuhemu

Aba bombi ngo Guma Guma ijya gutangira bari bemeranyijwe ko uyu muhanzi n’aramuka atsindiye igihembo cyiri rushanwa bazagabana ariko ntibinakureho ko n’ayo yari kwinjiza yose bari kugabana nk’uko byari bikubiye mu masezerano bagiranye.

Seka Emmanuel,niwe wari ushinzwe kureberera inyungu z’umuziki wa Bull Dogg(Manager) avuga ko kuva Guma Guma yarangira uyu musore yatangiye kumugenderakure kugirango atamuha ku mafaranga.

JPEG - 49.4 kb
Seka Emmanuel,niwe wari ushinzwe kureberera inyungu z’umuziki wa Bull Dogg(Manager)

Bull Dog yatangarije Kt Radio ko ibyo yakoze nta cyaha kirimo kuko ibyo uyu manager we yari yamusezeranyije atabigezeho.Yagize ati"Amafaranga ya Guma Guma nayo arimo mu byo twapfuye. Ariko siyo gusa. None se niba baranyijeje ko tuzagera ahantu runaka ntituhagere, twabuzwa n’iki gutandukana?"

Icyakora ngo n’ubwo afata Bull Dog nk’umuhemu ngo ntateganya kumutwara mu nkiko ahubwo amufata nk’umuhemu.

Ati “Ndamufata nk’umuhemu kuko mfite amasezerano twasinyanye atubahirije. Gusa ntabwo nzamurega azakore umuziki atere imbere, ubwo yakunze amafaranga kurusha ibikorwa."

Iyi nkubiri y’amakimbirane yaje nyuma y’uko ngo Seka yari yamushoyeho amafaranga ngo yegukana Guma Guma ndetse n’amamodoka ytwaraga abafana niwe wabaga yayakodesheje ,ariko ngo atangazwa n’uko iri rihanwa rikirangira atongeye kumwikoza.

Hari andi makuru avuga ko mu minsi ishize,Seka yateje Bull Dogg abasore b’ibigango(Bouncers) ngo bamuryoze ibyo yakoze, ariko aba bireba bakomeje kwirinda kugira icyo babitangazaho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwayo honore - 15/09/2017 saa 16:06

budd mwihorer natwe turahar tuzagfash nk bafana baw
Kanda hano umusubize

- 11/09/2017 saa 16:18

ntakaduharabikire umusore raise kdi agize nicyo aba yabizira
Kanda hano umusubize

viateur - 11/09/2017 saa 08:24

bulldog ntakosa afite ahubwouwo manager azamurege yerekane nayomasezerano
Kanda hano umusubize

Nzayisenga salomon - 13/09/2017 saa 05:19

Bull dog ndakwemera niba warabikoye waramaze ahubwo mamagara kuri 0727351084 ariko ndumva nacyaha ufite pe?
Kanda hano umusubize

Bizimana Eky Bulldogg - 17/09/2017 saa 16:24

Buddy ntakosa ririmo kk numubaji w'imitima nti yayiringanije.
Kanda hano umusubize

Bizimana Eky Bulldogg - 17/09/2017 saa 16:25

Buddy ntakosa ririmo kk numubaji w'imitima nti yayiringanije.
Kanda hano umusubize

Bizimana Eky Bulldogg - 17/09/2017 saa 16:25

Buddy ntakosa ririmo kk numubaji w'imitima nti yayiringanije.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X