Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umunyakenya wakoze amateka muri Rally y’u Rwanda arasabwa kwitabira iya Zambia

Umunyakenya Baryan Manvir watwaraga imodoka ya Skoda yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally n’agahigo ko kuba uwa mbere mu duce twose 14 twakinwe, arasabwa kwitabira isiganwa ryo muri Zambia akegukana shampiyona y’Afurika.


Nyuma yo kwitwara neza ku munsi wa mbere bakinira Rugende no kuri stade Amahoro, basoreje mu Bugesera kuri uyu wa Gatandatu bakina uduce umunani tureshya na Km zisaga 130.

Mu Bugesera wari umwanya wo kwigaragaza mu mihanda myiza y’imirambi, Bukera Valery watwaye iri siganwa mu 2016 yari yavuze ko ari imihanda yafasha utwaye gukoresha umuvuduko munini ushoboka.

Mu gace ka mbere Km 13,36 (Nymata – Rilima) Baryan Manvir yakoresheje 5’53” akurikirwa na Giancarlo Davite wa 6’09” wari utwaye Mitsubishi Evo X naho Umurundi Bukera Valery muri Subaru Impreza akoresha 6’15”.

Manvir yisubije umwanya wa mbere Nyamizi – Gashora (Km 19,69) ku minota 9 n’amasegonda 49 yongera gukurikirwa na Giancarlo Davite na Bukera Valery. Umunyazambia Leroy Gomez wari ku mwanya wa kabiri muri Afurika yakoresheje 11’37”.

Bahinduye imihanda bajya gukinira Gako na Nemba babanza Gaharwa – Nemba (Km11,56), Baryan Manvir akoresha 8’16”, Bukera Valery (8’46) yigaranzura Gincarlo Davite (8’49”).

Bukera Valery yongeye kotsa igitutu Giancarlo Davite bahataniraga umwanya wa kabiri akoresha 11’11” kuri 11’25” ya Davite na 11’03 y’Umunyakenya Manvir.

Bakina agace ka 12 (Gaharwa – Nemba) ka Km 11,56, Giancarlo yabaye uwa kabiri 8’18” kuri 8’40” ya Bukera Valery, imodoka y’Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude ntiyasoza.

Nubwo Bukera Valery yakinnye neza mu gace kabanziriza aka nyuma (Gako – Gasenyi) ka Km 14,41 akoresheje 6’38” kuri 6’50” ya Giancarlo, yongeye kumuza imbere muri Gasenyi – Nemba (Km 22,22) 10’51” kuri 11’19” maze Umunyakenya Baryan Manvir asoza ari uwa mbere muri buri muhanda bakiniyemo na 10’37”.

Nyuma y’isiganwa, Giancarlo Davite waritwaye mu 2013 yemeje ko itandukaniro n’irya 2017 ari imodoka ikomeye, igezweho y’Umunyakenya Baryan Manvir.

Yagize ati “ Ni ibyishimo bikomeye kuba nibura mu nshuro ebyiri twanyuze mu muhanda Ruhanga – Mbandazi nagize ibihe bimwe nk’ibya Skoda. Skoda niyo yabaye itandukaniro kuko iyo itaha mba ntwaye isiganwa.”

Ku manota 65 Umunyakenya Baryan Manvir yari afite hiyongereyeho 25 ya Rwanda Mountain Gorilla Rally ararusha Umunyazambia Leroy Gomez amanota 25, uyu yabonye 12 mu Rwanda yiyongera kuri 35.

Manvir yagize ati “ Twabaye abanyamahirwe dushobora gusoza isiganwa tunaritwara, ubu noneho twakwemera ko twatwaye shampiyona y’Afurika yo gusiganwa mu mamodoka twitabiriye isiganwa ryo muri Zambia.”

Uretse kuba ariwe ufite imodoka igezweho yo gusiganwa, Manvir atwaye amasiganwa atatu akurikirana Pearl of Africa Uganda Rally, Oryx Energies – Rally of Tanzania na Rwanda Mountain Gorilla Rally.

Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya Kenya itwaye shampiyona nyafurika nyuma ya 2015 Jaspreet Singh Chatthe wari muri Mitsubishi na Don Smith mu 2016 watwaraga Subaru.

Luc Requile wakiniraga ku byangombwa by’u Rwanda yatwaye shampiyona nyafurika mu 1985 akinisha Opel na Mitsubishi

Zambia International Rally niyo izasoza shampiyona nyafurika yo gusiganwa mu mamodoka kuva tariki ya 20-22 Ukwakira 2017.

Abakinnyi batanu ba mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017

1. Baryan Manvir & Sturrock Drew – Skoda Fabia 1h47”06”

2. Giancarlo Davite & Slyvia Vindevogel – Mitsubishi Evo X 1h51’40”

3. Bukera Valery & Khetia Nital – Subaru Impreza 1h52”09”

4. Leroy Gomes & Gomes Urshilla – Mitsubishi Evo X 1h55’02”

5. Nizette Christophe & Semana Fabrice – Subaru Impreza 2h24’42”

Nubwo Leroy Gomez yakoresheje imbaraga ku munsi wa kabiri byarangiye atakaje icyizere cyo kuzatwarira shampiyona nyafurika iwabo

Nizette na Semana bakinaga Rally ya kabiri bakoresheje Umuleti wa Giancarlo basoza ari aba gatanu

Umunyakenya Polo Canobbio wavuyemo ku munsi wa mbere yiyerekanye mu Bugesera nubwo atashyizwe ku rutonde rusange.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X