Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Tekno wari wijujutiwe n’abanyamakuru yashimishije abafana i Kigali

Umuhanzi Tekno wari utegerejwe i Kigali mu gitondo cyo ku cyumweru taliki 10 Nzeri 2017,yaje gutenguha itangazamakuru riramutegereza riraheba.Nyuma haje kumenyekana amakuru ko ari bugere i Kanombe saa 16h00 ariko nabwo biza kurangira atinze bituma bamwijujutira.Icyakora akihagera yaje gusaba imbabazi maze ubwo yageraga ku rubyiniro arabasusurutsa karahava.

JPEG - 232.9 kb
Abafana bari bitabiriye ari benshi

Tekno yaririmbye mu gicuku cyo kuri iki cyumweru,mu gihe byari byitezwe ko agomba kugera i kigali mbereho umunsi umwe mbere yo kuririrmba.Byari biteganyijwe ko yari kugera ku rubyiniro mu masaha y’igicamunsi ariko benshi bijujutiye ko yahageze mu gicuku.

JPEG - 169.8 kb
Lilian Mbabazi yabanje gususurutsa abafana

Tekno yaje kuririmba mu Rwanda nyuma y’amasaha make avuye muri Kenya. Yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Nairobi ndetse bikurikirwa no kwijujutirwa bikomeye, yageze ku rubyiniro muri icyo gihugu mu rukerera abafana bamaze kurambirwa abandi batashye arangije aririmba mu gihe cy’iminota 28 ubundi azinga ibyuma arataha.

JPEG - 187.1 kb
Tekno akigera ku rubyiniro benshi bamwishimiye bibagirwa ko yabatengushye

Igitaramo cya mbere cya “My250 Concert” cyabereye ahazwi nka Camp Kigali cyagaragayemo imyambarire idasanzwe kuri bamwe ndetse n’imyitwarire yatunguranaga cyane ko mu masaha y’igicuku cyaganaga ku musozo wasangaga benshi bamaze kwizihirwa ku bw’ibinyobwa bafashe mu kwimara icyaka.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose zigezweho igitangaje uko yajyaga kugera ku musozo ninako abafana bamusabaga indi nyongezo gutyo gutyo bituma igicuku kiniha ari8ko ntiyabyitaho abahoza amarira.




Augustine Miles Kelechi, umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye cyane nka Tekno Miles, yakoze igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’ikindi yari yitabiriye mu gihugu cya Kenya i Nairobi.Aha naho yinubiwe n’abafana nyuma yo kugera ku rubyiniro mu gicuku ariko nyuma yaje kwishimirwa ubwo yakoraga iyo bwabaga ngo yioce icyiru abongeza amasaha.Ibi ninabyo byamuviriyemo umunaniro bituma akererwa mu gitaramo cy’i Kigali.

Imirasire

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gahinda - 14/09/2017 saa 08:29

BANYAMAKURU BIMIRASIRE NDABARAMUTSA MUGIRE AMAHORO. MBESE AMAKURU MEZA MESHI MWAJYAGA. MUSHIMISHA ABASOMYI BANYU,AYO MAKURU YAZIMIRIYEHE ? MWIHITIYEMO KWAMAMAZA ABAHANZI NABANYAMIDERI ??? CYANGWA. BAVUGANGO NTAWUTINYA ISHYAMBA ATINYA ICYO YAHURIYE NACYO MWISHYAMBA ?????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X