Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dore ibindi abahanzi bifuza nyuma yo kwemererwa inzu y’imyidagaduro na perezida Kagame

Mu nama abahanzi bigeze kugirana na Perezida Kagame yabemereye inzu izajya ibafasha mu myidagaduro yabo yaburimunsi nyuma y’uko kuri ubu bahuraga nikibazo cyo kubura ahantu habugenewe kandi hahagije ho gukorera ibitaramo maze ngo umuziki nyarwanda muri rusange ukarushaho gutera imbere.


Perezida Paul Kagame ubwo yagiranaga inama n’abahanzi,abanyamakuru ndetse n’abantu bose bakora siporo,ubwo yasezeranyaga abahanzi ko bazabona inzu ihagije yo kwidagaduriramo.

Mu biganiro bitandukanye imirasire igenda igirana n’abahanzi ,bagaragaje ibindi bitandukanye byiyongera ku inzu bemerewe byatuma umuziki nyarwanda urushaho gutera imbere.

Bimwe muri ibyo byifuzo byatanzwe bavuze ko bifuza ko byaba byiza ibinyamakuru byose byo mu Rwanda byazajya bicuranga indirimbo nyarwanda 80%. Ibi babivuze bagendeye mu iterambere ry’umuziki wa Uganda ,aho bavuga ko impamvu umuziki wa uganda utera imbere ari uko amaradiyo,televiyo bicuranga 80% imiziki yo muri
uganda gusa naho ibinyamakuru byaho bikandika 75% kubahanzi babanya Uganda gusa.

Ibi kandi byenda gusa nkibyo mu gihugu cya Nigeria aho bavuga ko hari abahanzi benshi kandi bose bakaba baramenyekanye kubera ko mu gihugu cyabo ibitangazamakuru byaho bicuranga gusa indirimbo zabanya Nigeria bityo buri muhanzi wese indirimbo ye igacurangwa bikamutera kumenyekana.

Ikindi gikomeye abahanzi bavuze kandi ngo gitera umuziki nyarwanda kudatera imbere kandi bikanuwudindiza bikanatuma abahanzi bazwi aribo bakomeza kumenyekana, ni ruswa hagati y’abanyamakuru n’abahanzi.

Iki kibazo cyavuzweho cyane aho abahanzi bavuga impamvu umuziki nyarwanda udatera imbere ari uko bakwa ruswa n’abanyamakuru kugirango bajye bacuranga indirimbo zabo kandi akenshi ntanamafaranga babafite.

Byasubihweho cyane aho basabye Leta y’u Rwanda mu nshingano zayo zo kurwanya ruswa ko bazaca ruswa kuko bituma abahanzi bakizamuka badafite ayo mafaranga yo guha abanyamakuru batazamuka ngo bagere kurugero rwiza kandi bikanafasha igihugu cyose muri rusange gutera imbere.

Ababahanzi kandi basoje basaba Leta ndetse n’abayobozi b’ibigo byikorera kubafasha kugira ngo imbogamizi zose zavuzwe zicyemuke neza maze bikabafasha gutera imbere kandi n’igihugu kigatera imbere.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X