Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amagambo akubiye mu ndirimbo"Dukomere ku Gihango" ya Limu akomeje gukora ku mitima y’Ambanyarwanda

Indirimbo "Dukomere ku Gihango" yaririmbwe na Twizerimana Flodouard akaba na murumuna w’umuhanzi Intore Tuyisenge.Iyi ndirimbo ikangurira abanyarwanda kudatatira igihango cy’abakurambere bagasenyera umugozi umwe.

JPEG - 23.7 kb
Twizerimana Floduard

Uyu muhanzi avuga ko yahimbye iyi ndirimbo agamije gukangurira Abanyarwanda guhuza imbaraga bakarwanya ivangura ry’amoko,uturere amadini,ari nabyo byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w;1994.

Flodouard agaruka ku bagize ubutwari bwo bwa bamwe mu banyarwanda banze gutatira igihango ntibijandike muri ayo mahano ahubwo bakiyumvamo Ubunyarwanda bakagira uruhare mu kurokora abicwaga bakabahisha.


By’umwihariko ashimira Perezida Kagame ukomeje kuba ku isonga mu guhuza Abanyarwanda bakaba umwe,aho kugeza ubu buri wese akomeje kwibona mu nderarwamo ya "Ndi umunyarwanda."

Dore uko ayo magambo akurikirana mu ndirimbo

Ref: Dukomere kugihango dufitanye n’u Rwanda turinde ibyagezweho mu bumwe n’Ubwiyunge TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA .

1. Gihanga wahanze u Rwanda yaturaze ubumwe isano dusangiye ikatubera igihango cyaraziraga gutatira ubunyarwanda, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

2. Ibisangiye imizi bisangira kuma kuko twari dusangiye igihugu twari dusangiye gupfa no gukira tugakora hamwe tukaba intajorwaaa, TWIMAKAZEE HE ,NDI UMUNYARWANDA.

3.Ibyo byaheshaga igitinyiro abanyarwanda imbere y’Amahanga kuko Umunyarwanda yari intaraswa inyuma iteka barateraga bakazira guterwa, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

4. Ba nkovu z’Imiringa ba mpatse ibihugu bakigera mu Rwanda mbatanye mbategeke niyo bagize intwaro kuko babonaga ntaho bamenera kandi twunze ubumweee, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

4.Ibyiciro by’Ubukungu nkuko mwumva tuvuga ubudehe babigira amoko batangira kuturyanisha shiku n’Ikiboko ubwo biratubonaaa, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

5. Dutatira igihango amacakubiri yimikwa mubanyarwanda ironda Karere n’Ironda moko bira twokama duhembera inzangano dukomeza kuryanaaa, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

Ref: Ndi Umunyarwandaa ha,
Dukomere kugihango dufitanye n’uRwanda turinde ibyagezweho mubumwe n’Ubwiyunge TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA ×2.

6. Zanyamibwa nshima nshize amanga inkotanyi z’ Amarere zanze kureberera urwababyaye kandi rurohama zitangira urugamba rwo kubohora u Rwanda, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

7. Kuva kera mumuco nyaRwanda abakoraga ibikorwa by’Indashyikirwa barashimwaga mureke dushime uwahagaritse Jenoside ya korewe Abatutsi amahanga yari yadutereranyee, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

8. Abagize uruhare mu itangura ry’Urugamba rwo kubohora igihugu n’Abarinzi bigihango, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

9. Abahishe abandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abarinzi bigihango, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

10. Mu gihe cy’Intambara y’Abacengezi n’Ik’Inkiko Gacaca na nyuma yazo, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

11. Gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuvugisha ukuri gusabana imbabazi ndetse no kuzitanga, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

12. Dukumire ivangurakwirondo n’Amacakubiri kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfaaa, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

13.Guhuza abanyarwanda no guharanira ko batera imbere nibyo byaranze Abarinzi b’Igihango, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

14. Kurwanya Ibisigisigi by’ivangura n’Ingengabitekerezo ya Jenoside turwanya abayipfobya, TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA.

Ref: Ndi Umunyarwandaa ha,
Dukomere kugihango dufitanye n’uRwanda turinde ibyagezweho mubumwe n’Ubwiyunge TWIMAKAZEE HE NDI UMUNYARWANDA. ×2


15. Abarinzi b’Igihango ni abanyarwanda cyangwa abanyamahanga barangwa n’Indangagaciro ndetse na Kirazira by’Umuco nyaRwandaaa, TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA.

16. Kwishimira kumurika no kwizihiza ibikorwa byiza abanyarwanda twagezeho mu bumwe n’Ubwiyunge by’Umwihariko Abarinzi bigihango. TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA.

17. Dusuzume tunagaragaze inzitinzi zibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda dutange ibisubizo bishoboka, TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA.

18. Umunyarwanda ukwiye ni uwukunda igihugu akagikorera akarahirira kukirasanira Gitewe n’Ababishaaaa, TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA.

19. Leta y’Ubumwe Ababyeyi bakwambariye impumbya ni wowe dukesha ibyo uRwanda rumaze kugeraho haba mu buhinzi no mu ikoranabuhanga. TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA.

20. Ni mugire Amahoro, ubworoherane, Ubumwe n’Ubwiyunge ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandurane n’Imizi yayo tuyitwike ikongoke ibe umuyonga, TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA.

21.Ibi byose tumaze kugeraho tubikesha imiyoborere myiza turangajwe imbere n’Intore izirusha Intambwe, TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA.

Ref: Ndi Umunyarwandaaaa ha,
Dukomere kugihango dufitanye n’uRwanda turinde ibyagezweho mu bumwe n’Ubwiyunge TWIMAKAZEE HE, NDI UMUNYARWANDA. ×2

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Juliann - 11/09/2017 saa 13:45

Thanks for finally talking about > Umuhanzi Jules aravugwaho kutita ku mwana yabyaye - IMIRASIRE.com rank tracker</a>
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X