Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Jimmy Mulisa Ashobora kongera andi masezerano muri APR Fc

Jmmy Mulisa ashobora gusinya andi masezerano mu ikipe ya APR Fc mu gihe aramutse atwaye igikombe cy’Agaciro.


Umutoza w’ikipe ya APR FC; Jimmy Mulisa yatangaje ko naramuka yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Agaciro riri gukinwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize, azatangira kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ku masezerano mashya.

Ibi, Jimmy Mulisa yabitangaje nyuma yogutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri w’iri rushanwa, aho ku mukino ubanza bari batsinze AS Kigali ibitego 2-0.

Uyu mutoza usigaranye amezi atageze kuri atatu ku masezerano y’umwaka umwe afite muri APR FC, ngo asanga kwegukana iri rushanwa byamufasha kuvugana n’abayobozi maze akaba yayongererwa.

Yagize ati""Tumaze gutsinda imikino ibiri, uko mbibona ntabwo dutsinda kubera ko ari impano bari kuduha, kubera ko amakipe ameze neza, nabwira abafana ko bagiye kubona shampiyona nziza."

"AS Kigali ntabwo yari yoroshye, Police ntabwo yari yoroshye. Gutsinda iyi mikino ibiri kuri njyewe nk’umutoza, biranshimisha."

"Ndabona ko ibyo ndi gusaba abakinnyi banjye barimo kubikora neza. Umwaka ushize w’imikino, twakinnye na Police turanganya, umukino ntabwo wari woroshye, ariko navuga y’uko hari ibintu nasabye abakinnyi banjye uyu mwaka w’imikino."

"Tutaratangira, nahise mbasaba y’uko nibemera kunyumva, bakemera philosophie yanjye, nabasabye ko nshaka kubatoza nk’uko bantozaga i Burayi, barabyemera. Murabona ko imyitwarire yahindutse. Hari ukuntu twakinaga ugasanga umuntu akinnye umukino umwe, ukurikiyeho ntibigenze neza, ariko ubu turakina ugasanga byose bimeze neza."

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/09/2017 saa 09:45

APR YACU IRAKOMEYECYANEPEE!!!
Kanda hano umusubize

jado fisi - 15/09/2017 saa 08:24

komerezaho umutoza wacu
Kanda hano umusubize

KAREKEZI Joseph - 14/09/2017 saa 07:51

Birashoboka cyane kubera ko Jimmy MULISA arimo gutsinda andi makipe.Gusa ahanini biraterwa nuko APR ifite abakinnyi beza.Nagirango ngire icyo mbwira abantu bakunda umupira ku byerekeye GUSENGA mu kibuga.Ese biriya abantu basenga mu kibuga,imana irabumva?Igisubizo ni OYA.Mu kibuga hakora ubuhanga ntabwo hakora amasengesho.Urugero,ntabwo MESSI na RONALDO bamaze gutwara Ballons d'or 9 zikurikirana kubera amasengesho,ahubwo nukubera ubuhanga bavukanye.Kuki se nta kipe yo muli Afrika iratwara Igikombe cy'isi???Nyamara aribo basenga kurusha I Burayi?? Nuko ari abaswa.Kuki se Coach Kayiranga Baptiste buri gihe asenga mu kibuga,ariko agahora atsindwa?? Indi mpamvu ishingiye kuli Bible,nuko usanga abakinnyi benshi basenga,bajya mu busambanyi.Kandi imana ntabwo yumva amasengesho y'abanyabyaha banga kwihana (Yohana 9:31).Ntabwo imana yumva abantu bose basenga.Urugero,muli Matayo 15:9,havuga ko imana itumva abantu basenga mu buryo bunyuranye na Bible. Bible isobanura ko abantu bose batemera ko YESU yadupfiriye,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka (Yohana 3:16),bityo imana ikaba idashobora kumva amasengesho yabo. Muli abo twavuga Abaslamu,Abahinde,Abayahudi,Abashinwa nyamwinshi,aba Boudhists,etc...Aba mvuze,barenga 4 000 000 000,nukuvuga 1/2 cy'abantu bose batuye isi,ntabwo bemera ko YESU yadupfiriye.Iyo ushyizemo abanyabyaha banga kwihana kuko nabo imana itabumva (Yohana 9:31),abantu imana yumva amasengesho yabo ni bake cyane.Ntimukibeshye rero ko imana yumva abantu bose basenga.
Kanda hano umusubize

rukara - 14/09/2017 saa 15:36

gusa nawe uratangaje kumvwa nimana ntibivuze gutsinda gusenga kd ntibivuze ko ugomba gutsinda ahubwo usenga niwe ugeragezwa mvndi ahubwo wowe reka abasenga basenge nawe kd ubabe hafi mufatanye impamvu batsindwa burya niwowe utabafasha gusenga .gusa ubundi kuba haricyo ugiye gukora ugasenga nibyiza kuko imana irihejuru yibyishimo byose.mujye musenga rata bakinnyi gusa mubizirikane no kumutima
Kanda hano umusubize

KAMEGERI Joel - 15/09/2017 saa 14:19

Uribeshya cyane.Iyo usoma amasomo ya Bible yaduhaye,nibwo wari gusobanukirwa.Jya wibaza impamvu abakinnyi bo muli Afrika basenga cyane kurusha abadage na Brezil,ariko ntibatware World Cup.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X