Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Souti Sol rikomeje gutera intambwe ataraterwa n’andi matsinda yo muri Kenya

Nyuma y’uko Itsinda rya Souti Sol rikoze indirimbo nyinshi zigakundwa haba mu gihugu cyabo cya Kenya ndetse no mu bihugu by’akarere,kuri ubu bakomeje kwishimira ibihe barimo ndetse byabahesheje gukurikirwa cyane kurusha andi matsinda y’iwabo kuri Instagram


Nyuma yo kuririmba indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Nishike, Sura yako, Kuliko Jana, Isabella n’izindi nyinshi zagiye zikundwa, itsinda rya Sauti Sol ryongeye guca agahigo rikora ibitarakorwa nundi muhanzi wo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Iri tsinda rigizwe n’abasore bane ryaciye agahigo aho ryujuje abantu miliyoni barikurikira ku rubuga rwa Instagarm.

Mu kwishimira aka gahigo abagize iri tsinda banditse ku rubuga rwa Twitter muri iki cyumweru ,basuhuza ababakurikira banatangaza ko bashimishijwe no kuba Sauti Sol ari ryo tsinda rya mbere ribashije guca agahigo ko gukurikirwa n’abantu bagera miliyoni kuri Instagram mu gihugu cya Kenya.

Abagize Sauti Sol mu magambo yabo kuri Twitter bagize bati “#Goodmorning Apparently we’re the first Kenyan musicians to reach a million legit followers on @instagram . Damn it’s hard outchea. ”

Itsinda rya Sauti Sol rigizwe n’abasore bane ari bo Willis Chimano, Bien Aime Baraza, Savara Mudigi na Poylicarp Otieno.

Kuri ubu abagize iri tsinda riherereye ku mugabane w’uburayi kuko bafite ibitaramo mu gihugu cy’Ubudage n’Ububiligi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X