Monaco cosmetics

Umwana wa Hamisa Mabeto witiriwe Diamond yabonye ise nyawe

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Hamisa Mobeto yabyaranye umwana na Diamond Platinumz, Zari Hassan yahishuye ukuri avuga ko uyu mwana ari wa Majizzo.

Ni nyuma y’igihe kirekire Zari yaririnze kugira byinshi avuga ku bivugwa ku mugabo we Diamond Platinumz ariko mu kiganiro na Bukedde ikorera muri Uganda yahamije ko umwana ari uwa Majizzo afite Radiyo muri Tanzaniya.

JPEG - 61.4 kb
Majizzo bivugwa ko ariwe wabyaranye na Mabeto

Zari yakomeje avuga ko Majizzo yishyuriraga Hamisa ubukode kandi akamwitaho gusa ubu afite ubwoba bwo ko abantu bambonana nawe.

JPEG - 68.3 kb
Zari Hassan na Diamond Platinumz

Yahamije ko nta byinshi azi ku buzima bwa Hamisa gusa rimwe akaba yarigeze kugaragaza ko yigeze gusanga amaherena mu cyumba y’undi muntu atazi.

Anyuze ku rukuta rwe Instagram yagize ati “Diamond yahakanye inshuro nyinshi ko atari se w’umwana wa Hamisa. Majizzo ni we se ariko niba koko ari wa Diamond namusaba gufata inshingano za kigabo gusa sinamuhata kuko akomeza guhamya ko atari uwe.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/09/2017 saa 22:02

ADN yonyine niyo twakwemera naho wowe ntiwavugira umugabo wawe nimuba abagabo muzamubwire mukoreshe ibizamini ukuri kumenyekane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X