Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese Yverry yaba yaranze kwinjira muri New Level agamije kwinjira muri Kina Music?

Mu minsi ishize ubwo umuhanzi Yvan Buravan yavaga mu nzu itunganya umuziki ya New Level,havuzwe amakuru ko yaba agiye gusimbuzwa umuhanzi Yverry wari umaze iminsi arangije amasomo y’umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo.


Icyo gihe iyi Lebel ya New Level yavuze ko impamvu yatandukanye n’uyu musore ari uko amasezerano yabahuje yageze ku musozo ariko kandi ntibanemere cyangwa ngo bahakane ko Yverry ariwe uri bumusimbure.

Cyokora iyo wabazaga Yverry yavugaga ko atigeze avugana n’iyi Label ndetse agahora abyamaganira kure.Kuri ubu rero uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo yamaze gukorera muri Kina Music bivugwa ko yaba yarasimbujwe Christopher uherutse kuvamo.

Mbere y’uko iyi ndirimbo yiswe “Mbona dukundana”ishyirwa hanze,Producer Clement nyiri Kina Music yari yabanje gukwirakwiza amafoto ayamamaza ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kubyibazaho bituma bavuga ko koko amakuru y’imikoranire y’aba bombi ari impamu.

Cyokora mu kiganiro aba bombi bagiranye n’itangazamakuru,bavuze ko ari imikoranire yabo isanzwe nk’uko undi muhanzi yakorera muri Kina Music.

Ku ruhande rwa Yverry avuga ko impamvu yakoreye muri iyi studio ya Clement ari uko ifite izina rikomeye kandi buri wese akaba yanezezwa no kuba yakoreramo naho ngo ibyo gusimbuzwa Christopher ntibirimo.

Rugamba Yves(Yverry )yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise Uragiye,akaba yari aherutse gushyira hanze indi yitwa “Nkuko njya mbirota”,gusa iyi ntiyavuzweho rumwe na benshi kuko ngo yaba yariganye indirimbo yitwa “Avec Elle”

Umva audio y’indirimbo "Mbona dukundana"

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

byagatonda eugene. - 23/09/2017 saa 07:38

Mumureke uwo mutarame umutu akora ikyoyaga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X