Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amavubi yigiye imbereho umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

Kuva umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangira gutoza,iyi kipe ikomeje kwigira imbere ho gato kuko no kuri iyi nshuro yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukamwaka rwa FIFA.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yigira imbere ho umwanya umwe, igera ku mwanya wa 118.

Kuri uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeli 2017, Amavubi y’u Rwanda yungutse umwanya umwe nyuma yo kwitwara neza mu mukino mpuzamahanga aheruka gukina.

Icyo gihe yatsinze Uganda 2-0, umukino umwe mu mikino yombi bahuyemo, gusa igasezererwa ku bitego 3-2 (mu mikino yombi) mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Kenya.

U Rwanda rwabarizwaga ku mwanya w’119 ku Isi, ni nyuma yo kuzamuka imyanya 8, ruvuye ku mwanya w’127.

Kuri iyi nshuro ikipe y’igihugu yungutse amanota 16, iva kuri 260, igira 276, ibi byatumye yegera imbere ho umwanya umwe, iba iya 119.

Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka gusezerera u Rwanda, yo banakinnye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018, mu makipe makuru, u Rwanda ntirukine byibuze umukino wa gicuti mu ntangiriro z’uku kwezi, yazamutseho imyanya ibiri iza ku mwanya wa 71.

Ku rwego rw’Isi, Ubudage bwigaranzuye Brazil, bufata umwanya wa mbere mu gihe Portugal ya Cristiano Ronaldo yungutse imyanya itatu iba iya gatatu umwanya mwiza igize mu mateka yayo.

Argentine ya Lionel Messi yatakaje umwanya umwe, iba iya kane, Ububiligi bwageze ku mwanya wa gatanu bwungutse imyanya 4, Pologne iba iya gatandatu, Ubusuwisi ubwa karindwi, Ubufaransa buri ku mwanya wa 8, Chile ku mwanya wa 9 naho Colombia ni iya 10, imbere ya Espagne ya 11 n’u Bwongereza bwa 15.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Habiyaremye damascene - 18/09/2017 saa 21:09

Amavubi nyifurije amahirwe masa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X