Monaco cosmetics

Charly na Nina barashaka kubohoza Africa yose muri Muzika

Charly na Nina baratangaza ko bashaka kwigarurira Africa muri muzika maze bagasigara aribo bonyine bavugwa muri muzika. ibi babitangaze nyuma y’ibihembo bibiri bahawe muri Uganda Entertainment.

Charly na Nina abakobwa nyarwanda bamaze kwigarurira imitima yabatuye akarere urwanda ruherereyemo, ubu bamaze guhabwa ibindi bikombe bibiri mubyo bita Uganda Entertainment.

Nina aganira na Imirasire yavuze ko icyo bashaka ari ukwigarurira Afrika yose maze bakazamura igihugu cyababyaye cy’ u Rwanda.

Nyuma yuko bahabwa ishemwe na perezida wa Uganda Museven ,kuri ubu bahawe bihembo bibiri muri Uganda Entertainment ,kandi nanone ninyuma nyuma y’uko muri Gashyantare 2017 nabwo bahawe igihembo gikomeye mu byitwa HiPipo Music Awards babikesha indirimbo yabo bakoranye na Big Farious wo mu Burundi yitwa‘Indoro’ .

Ibihembo bya Uganda Entertainment Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2017 mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel. Ibi birori byitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Uganda no mu karere.

Aba bakobwa bahawe igihembo cy’indirimbo y’umwaka kubera indirimbo yitwa "Owooma" bahuriyemo na Geosteady uri mu bagezweho muri Uganda. Iyi yari ihatanye mu cyiciro kimwe na "Munakampala" ya Ykee Benda, "Smart wire" ya Vampino, "Dangerous" ya Ceaserous, "Kwasa" ya na "Emotoka" y’uwitwa Lil Pazzo.


Charly na Nina kandi bongeye guhabwa igihembo cy’indirimbo y’umwaka yahuriweho n’abahanzi batandukanye ‘Best Collabolation’ nabwo kubera ‘Owooma’, muri iki cyiciro nimwo iyitwa "Body" ya Jody Phibi na Rabadaba .

Eddy Kenzo wo muri Uganda ni we wegukanye ibihembo byinshi kandi bikomeye, yabaye umuhanzi w’umwaka, aba uwahize abandi mu cyiciro cy’abagabo, ahabwa icy’indirimbo ifite amashusho meza.

Nkuko ab’abakobwa bamaze gutera intambwe Bavuga intego yabo ari ugufata imitima ya benshi maze bakuba icyizere cyiza muri muzika kandi bakurushaho kuzamura idarapo ry’u Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

twasbimana - 21/09/2017 saa 15:33

ntacyibazo,tuzakorana
Kanda hano umusubize

NIYONZIMA - 23/09/2017 saa 02:50

NASHENDABIKENEYE.KO.DUKORANA NDI.IRUMANGABO
Kanda hano umusubize

boss - 17/09/2017 saa 14:49

gusa murekekutubesha ngokubohoza african mwebwe neven ntimubishoboye myitonde barahari murakoze bon misic
Kanda hano umusubize

MUSIC - 15/09/2017 saa 12:36

muyoboke arabashuka ubwomuzarekana nawe muzumirwa .muhamehamwe bababyazumusaruro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X