Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ubukene buravuza ubuhuha kuri Senderi wabuze amafaranga yo gukoresha imodoka ye

Umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane kubera udukoryo twinshi dukunze kumurangwaho ,hakomejwe kwibazwa impamvu adakoresha imodoka ye yenda kurengwaho n’ibyatsi kumuhanda

Senderi International Hit uzwi mu ndirimbo zitandukanye ,kuri ubu aravugwaho ubukene bukabije kubwo kubura amafaranga yo gukoresha imodoka ye yakwamiye ku mudanda maze ikaba yenda kurengwaho n’ibyatsi.


Ubwo Imirasire yageragezaga kuganira na Senderi ,ntibyakunze kuko umunyamakuru yamuhamagaye ari kuvugana n’undi muntu, nyuama aje gufata Telefone ahita avuga ko ntamwanya afite wo gutanga amakuru kubera ko ngo ari Mu nama kandi yarari kuvugana n’undi muntu.


Iyi modoka izise amarangi y’ibara rya Pink yangiritse cyane mu ruhande rw’ibumoso kubw’impanuka yakoze mu muhanda uva Kimisagara ujya Nyabugogo, gusa ugereranyije n’ibiciro byo kuyikoresha ubona ko idahenze, gusa igikomeza gucanga benshi ni uburyo umuhanzi nka Senderi uhora wivuga imwato yabuze amafaranga yo gukoresha iyi modoka kugira ngo isubire mu muhanda.


Amwe mu magambo akomeje kuvugwa n’abakunzi b’uyu muhanzi Senderi ,nuko bavuga ko bitabaho ko yabura amafaranga yo kuyikoresha , nyamara bikaba bivugwa ko yayabuze kuko ubu asigaye atega nk’abandi bose kandi yifitiye imodoka ye.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gigi - 19/09/2017 saa 05:36

UWANDITSE IYI NKURU NDAMUGAYE! NAWE ARI HASI CYANE MU BWONKO..SKYIIII.
Kanda hano umusubize

gigi - 19/09/2017 saa 05:36

UWANDITSE IYI NKURU NDAMUGAYE! NAWE ARI HASI CYANE MU BWONKO..SKYIIII.
Kanda hano umusubize

birekepoly - 18/09/2017 saa 18:59

umusaza yigeze kuvuga ngo injiji mbi n'izize !!
Kanda hano umusubize

NGABONZIZA EDOUARD - 18/09/2017 saa 18:34

ewana mwitonde kuko ivyo nibisanzwe twese vyotubako
Kanda hano umusubize

cloclo - 18/09/2017 saa 04:35

ubwo c dukuyemo irihe somo? ntabunyamwuga mbonye aha!!!!!!
Kanda hano umusubize

atangana - 17/09/2017 saa 13:55

Kubura amafaranga se ni ikosa? aya makuru ni cheap kabisa. Kwinjira mu buzima bwite bwa muntu.
Kanda hano umusubize

muhozapeninnah - 17/09/2017 saa 11:59

ariko abapapparazzi rwose Wenda uwo bagonganye niwe uzayikoresha cg afite insurance ubundi ujya kuvuga NGO yabuze inoti yarabikubwiye? Wenda yashakaga ko mumwandikaho tena# gushyuha
Kanda hano umusubize

Ruganzu - 17/09/2017 saa 04:10

Iyi nkuru igamije gusebya Senderi, ngo ubukene bukabije? Umukene ntatunga imodoka wangu..iyo nimiteto.
Kanda hano umusubize

huy - 17/09/2017 saa 03:13

ariko abanyamakuru mwabaye mute imodoka ya senderi nayo ibaye ikibazo ngo ntikoze?ibyo ntimukabitubwire ntago tuba dushaka kubyumva
Kanda hano umusubize

Irankunda Enock - 16/09/2017 saa 20:04

burya bagabo murabiraba senderi naw yoyabura azoyikoresh yitonz mugabo ntibisigura ko habavyo gos
Kanda hano umusubize

sage - 16/09/2017 saa 17:52

Biragaragara agashino
Kanda hano umusubize

kabongo - 16/09/2017 saa 08:55

Ariko noneho abanyamakuru dusigaranye ,mwagerageje kuba professional kabisa.mwabuze akazi cg?Ubu se nk'iyi nkuru ifitiye umumaro ki abanyarwanda cg abandi bayisoma?
Kanda hano umusubize

- 16/09/2017 saa 05:37

ariko mwagiye mureka kwivanga mubuzima bwite bw'umuntu,ayikoresheje cg ntayikoreshe ,ateze cg akagenda n'amaguru ibyo birakureba ?
Kanda hano umusubize

Teddy - 15/09/2017 saa 23:32

Yaba yayabuze c ubwo murumva Ari ikose rye cg Ari ikinegu?mwebwe c muhorana amafranga?mureke kumukina ku mubyimba.iyo si indangagaciro.Nibe nawe yigeze kuyitunga.Mwebwe habe n'ingorofani!!!!
Kanda hano umusubize

Hit - 15/09/2017 saa 22:50

Ko yamamaje se buriya nta kantu yavanyemo?
Kanda hano umusubize

Nsabimana didier - 15/09/2017 saa 19:59

senderi nago yabuze ubushobozi pe kuko agafaranga agafite ahubwo ndahamyako manager we ushinzwe ibibazo ahuye nabyo arikubikurana.
Kanda hano umusubize

man power - 15/09/2017 saa 16:28

Umubukene si karande aho ntaetegereje ko ubwishingizi buyimukorera murebe ibi bareba asiranse abe mubaza cyangwa mumufashe muyimukorere niba bibari kumutima wa ki muntu
Kanda hano umusubize

yewe - 15/09/2017 saa 11:58

yandeba nkamuguriza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X