Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Buriya mu buzima bwanjye Si nataha ubukwe “Ama-G The Black”


Umuhanzi Amag The Black wamamaye mu njyana ya Hip-Hop ,akamenyekana cyane kandi mu ndirimbo zibasira abakobwa yavuze impamvu imitera kudataha ubukwe ubaribwo bwose.

Mu ndirimbo yitwa Ntaho tuzajya Ama-G The Black aherutse gusohora, humvikanamo amagambo atangaje ndetse yagiye anagarukwaho cyane n’abantu batandukanye. Muri iyi ndirimbo hari aho avuga ko nta bukwe wapfa kumubonamo, umuntu akaba yakwibaza niba koko uyu muhanzi ntabukwe ajya yitabira ndetse n’impamvu yaba ibyihishe inyuma.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Tv10, muri Ten tonight, Ama-G The Black yongeye gushimangira ko nta narimwe yatumirwa mu bukwe ngo abujyemo kabone n’iyo bwaba ari ubw’umuvandimwe. Ati “Bajya bansaba kujya mubukwe kubambarira, ariko nkabyanga kuko ntabwo mba numva mbishaka. Abaye ari umuvandimwe kuko tuva inda imwe turi benshi ubwo twareba ukuntu tubigenza.”

Aya magambo ya Ama-G The Black yatangaje umunyamakuru maze aramukurikirana ashaka kumenya impamvu nyir’izina uyu muhanzi atajya ataha ubukwe, maze Ama-G The Black amutangariza ko atajya abasha kuguma ahantu hamwe igihe kirekire, ati “ntabwo nabasha kwicara ahantu umwanya ungana kuriya, bavuga Inka…babyina… njyewe nkunda kugendagenda (ku boujeant) uwo naba nambariye namubangamira, niyo mpamvu ntaho njya.”

JPEG - 84.3 kb
Amag Theblack ateruye umwana

Si aka gakoryo gusa uyu muhanzi afite, kuko amaze kumenyekana mu byamamare bigira amagambo asekeje ndetse n’ibyemezo byihariye kandi bitangaje aho bavuga ko Hip-Hop ari comedy gusa aba ari kuririmba, dore azwiho cyane udukoryo nkutwo aba ari gukina muri Filimi nyarwanda kuko si gusa umuhanzi ahubwo anakina amafilimi.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/12/2017 saa 11:31

kutitabiragutaha ubukwe sukutabishaka ahubwon,isoni.Agira
Kanda hano umusubize

NGABONZIZA EDOUARD - 18/09/2017 saa 18:28

sha kwel jew amag the brack ndamwemera cane kuko atabintu vyuburofa yigera ajamwo ahubwo imana imuheza gire agumane umutima nkuwo kuko ivyisi ubihababukiye usiga bigeze
Kanda hano umusubize

ALEXIS BIGIRIMANA - 23/09/2017 saa 09:01

uvuzukuri nazew ntabukwenataha
Kanda hano umusubize

minani - 17/09/2017 saa 04:32

Mu bukwe habamo inshingano nyinshi zikenera kutaguma hamwe. Guterura ibibindi, kwakira Abashitsi, etc nuguhitamo
Kanda hano umusubize

Gatete Sammy - 16/09/2017 saa 07:58

nkunda ko atuma niruhukira mu mutwe ! nkunda ibigambo bye gusa !!!!
Kanda hano umusubize

uwayo honore - 15/09/2017 saa 15:58

ndakwmera cyan uzaz nkuh ink
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X