Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Igihu cyari muri Tuff Gangz cyeyurutse

Itsinda rya Tuff Gangz rigiye gusohora indirimbo abari bayigize bose bongeye kwihuza batangira gukorera hamwe. Abarigize bakaba batangaje ko batazongera na rimwe kongera kwicamo ibice.

Jay Polly, Green P,Fireman na Bull Dogg bari bamaze imyaka ine baratandukanye ubu bongeye kwiyemeza kongera gukorera hamwe ndetse bahita banakora indirimbo bahuriyemo bose.

Ibi babikoze mu rwego rwo kongera guhuza imbaraga nk’uko byahoze mbere mu rugamba rushya rwo kwigarurira imitima y’abafana babo n’ abakunda injyana ya Hip Hop muri rusange.

Bose uko ari bane bagize iri tsinda bari mu nzira yo gusohora indirimbo ya mbere yitwa ‘For Someone’ bahuriyemo kuva basubirana, iteganyijwe gusohoka mu ntangiriro z’icyumweru gitaha mu gihe batangiye no gukora amashusho (clip video) yayo na yo batangaza ko azasohoka bidatinze.

Jay Polly abanyamakuru ko iyi ndirimbo ifite aho ihuriye n’isubiranamo rye na bagenzi be bagize itsinda rya Tuff Gangz aboneraho gusaba abafana b’ iri tsinda kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.

Jay Polly yagize ati, “harimo ubutumwa bufite aho buhuriye no kuba twaramaze kwiyunga tukiyemeza kongera guhuza imbaraga mu muziki wacu. Ni indirimbo navuga ko abakunzi bacu bakwiye kutwitega kuko ubutumwa buyirimo muri rusange bugenewe buri wese uzayumva”


Icyakora iyi ndirimbo ntabwo irimo Fireman, bivugwa ko yakozwe adahari ariko bizeza abakunzi babo ko azagaragara mu mishinga myinshi iri tsinda riteganya gukora mu minsi iri imbere.

Abajijwe ku gitekerezo cyo gusubirana kw’abagize iri tsinda bakongera gukorera hamwe, Jay Polly yavuze ko ari igitekerezo buri umwe yashyizemo imbaraga kugira ngo kigerweho bafata umwanzuro wo gushyira ku ruhande ibyatumaga bagira ubwumvikane buke bakongera huguza imbaraga.

Jay Polly ati, “Twicaye hamwe turareba dusanga ikidutanya ni gito kure cyane ugereranyije n’ikiduhuza. Icyo nemera ntashidikanya ni uko turi abavandimwe, kandi burya nta zibana zidakomanya amahembe”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati “gusa icyatumye twongera kwihuza nticyatuma twongera gutandukana, ubu turimo gukora nk’itsinda nk’uko byahoze kandi tugarukanye imbaraga zirenze izo twakoranaga mbere. Abantu barakuze, bafite intego bihaye kandi bazi neza icyo bashaka mu muziki”.


Jay Polly kandi yafashe umwanya ashimira abafana ba Tuff Gangz bayihoza ku mutima, aboneraho kubizeza ko imbaraga iri tsinda rigarukanye ziruta kure izo ryahoranye ritaratandukana.

Ati, “Abafana bacu batubaye inyuma kuva twatangira umuziki kandi icyo nabizeza ni uko bashonje bahishiwe”

Yungamo ati, “Gusubirana ni ibintu abantu benshi bari bategereje kandi ntabwo tuzigera twongera kubatenguha, icyo tubasaba ni ugukomeza kudishyigikira, bakakira ibikorwa byacu kuko natwe tugarukanye imigambi mishya ku buryo njye ntakiryama kubera imbaraga turimo gushyiramo”

Iri tsinda kandi ryamaze gushyira ku mugaragaro igihe rizasohorera umuzingo (album) waryo mushya rihuriyemo uzerekwa abafana baryo ku itariki 30 Mutarama, 2018, bikaba byatumye Jay Polly yimura ukwezi azamurikiraho album ye muri Gashyantare 2018 mu gihe byari biteganyijwe ko azayimurikira abakunzi be mu kuboza.

Imbaraga zaranze abagize iri tsinda zatumye Jay Polly yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu mwaka wa 2014, gusa bidateye kabiri iri itsinda ryaje gucikamo ibice aho iki gihembo gishyirwa mu majwi nk’intandaro yo gutandukana kw’abarigize.

Kuva icyo gihe kugeza ubu buri wese yatangiye gukora ukwe biza gutuma badatera intambwe bajya imbere muri muzika.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bugingo Jean Raymond Thomas - 17/09/2017 saa 09:52

Nge nkumuryango wa bulldog uba hanze Belgiëm ndishibye cyane nka mukuruwe nziko ari umwana mwiza muzi akiri muto cyane kdi banayitagira iryo stinda hamwe nabandi ba Jay polly na bandi bose pe ndishibye byane kdi imana ibahe umugisha ikomeze ibahe urukundo nyarwa no kuba umwe kdi bavuga mukinyarwanda ngo akangozi kamwe karacika ariko inyabubiri cyagwa inyabutatu nubasha ngucika rero mukomereze aho murakoze
Kanda hano umusubize

vicento - 16/09/2017 saa 15:36

mugarutse kbsa aba vieux plz imbara before gushwana again after.
Kanda hano umusubize

Haridi - 16/09/2017 saa 11:39

Bagaruye P fla..byagira ireme kurushaho kuko Nawe numuhanga kdi afite abafana benshi
Kanda hano umusubize

viateur - 16/09/2017 saa 08:52

ndishimye cyane kbs kubwaba ba type basubiranye iyondirimbo turayishak
Kanda hano umusubize

Emmanul kubwimana - 16/09/2017 saa 03:14

lam happy becouse tuff gangz narimaze imi ntumva music kubera konari narabuze izonumva mutwere icyatumye mwitwa tuff mutwereke icyo mugarukanye. murakoze ndabemera
Kanda hano umusubize

- 16/09/2017 saa 03:07

mukomezaho basaza mwarimwara mbabaje kuko ndumufanawa nyu ubunonge gutungana ibyo nda bikunze mbakunda nka nabafana 100
Kanda hano umusubize

viki - 15/09/2017 saa 21:05

erega iri tsinda mugihe ridafite P fla rwose bari kwivuna ntambaraga bagira Capital P atarimo
Kanda hano umusubize

- 15/09/2017 saa 18:15

Ubundi haburagaki? nibyiza pe!!
Kanda hano umusubize

Ntare Thierry - 15/09/2017 saa 14:02

Mperuka Music Tuff Gangs yakoze,Ndabasaba ko mwababarirana amakosa yabayeho,muri abavandimwe bacu,mwibuke Za Remera nahandi hose ingendo mwakoranaga kdi mwunzubumwe,muzagarure na P Fla plzzzzz.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X