Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma y’amezi atatu abyaye , Beyonce yongeye gushotora abagabo


Nyuma y’ amezi atatu abyaye impanga, Beyoncé Giselle Knowles-Carter Umuririmbyikazi w’ Umunyamerika, yiyerekanye bwa mbere mu ruhame, yambaye ikanzu igaragaza ikibero cye cyose hafi yo kugaragaza imyanya ikomeye ye y’ibanga.

Ibi byaraye bigaragaye mu ijoro ryacyeye ubwo Beyoncé n’umugabo Jay Z basohokanaga bwa mbere nyuma y’amezi atatu yibarutse impanga 2.

JPEG - 47.6 kb
Beyonce yaje inzira yose arwana n’imyenda yashakaga kugaragaza ubwambure bwe

E News! Ivuga ko uyu muhanzi yari yitabiriye igikorwa cyiswe Diamond Ball cyateguwe na Rihanna abinyujije mu muryango we witwa ‘Clara Lionel Foundation’ umenyerewe mu bikorwa by’ubuterankunga no gufasha hirya no hino ku Isi.

Iki gikorwa kikaba cyabereye mu Mujyi wa New York ahitwa Cipriani Wall Street.
Muri icyo gikorwa hari hatumiwemo ibyamamare kikabamo umusangiro n’ubusabane benshi bashakaga kwifotozanya na Beyoncé wari umaze igihe atagaragara mu ruhame ndetse na Jay Z basohokanye.

Ibirori birangiye abiganjemo abafana n’abafotora bari bamutegerereje hanze, barangajwe n’ikanzu y’ubururu uyu mugore yari yambaye bitewe n’uburyo yahuhwaga n’umuyaga akagenda arwana na yo ashaka guhisha ikibero.

Uyu muhanzi yaherukaga gusura urusengero i Houston muri Texas yitabiriye ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’imyuzure yahashegeshe, ariko ahagera arinzwe bikomeye ku buryo ibikorwa byose yabikoze ari kumwe n’abantu bateganyijwe gufatikanya na we gusa.


Yitabiriye ibikorwa byo gutanga amafunguro abinyujije mu cyo yise BeyGOOD. Icyo gihe yari yaherekejwe n’imfura ye na Jay Z yitwa Blue Ivy Carter.

Umuryango wa Beyoncé na Jay Z wibarutse impanga mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2017. Ibyemezo by’amavuko by’abana b’aba bahanzi b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagaragaje ko Rumi Carter w’umukobwa ari we wavutse mbere hagakurikiraho Sir Carter.

Jay Z na Beyoncé bari mu bahanzi b’ibikomerezwa muri Amerika no ku Isi muri rusange, baherukaga kuvugwa cyane mu nkuru zo gushaka abakozi bagera kuri 18 bo kwita ku mpanga babyaye, bagakora amasaha yose basimburana mu kubitaho.

Mbere y’uko uyu muryango wibaruka abana b’impanga wari wabanje kwimukira mu nzu baguze miliyoni $120, ifatwa nk’iy’agaciro kurusha izindi ahitwa Bel Air mu Mujyi wa Los Angeles. Ifite igaraji ishobora kwakira imodoka 15 icya rimwe, ibyumba umunani byo kuraramo, ikagira ubwogero 11 ndetse yose ifite amadirishya adashobora kwinjirwamo n’amasasu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NZARAMBA Gervais - 18/09/2017 saa 11:00

Kwerekana ibice by'umubiri,ushotora abagabo,byerekana ko abagore n'abakobwa badashobora kureshya n'abagabo.Byabindi bita Gender,ntabwo bishoboka.Mu gihe abagabo batajya biyambika ubusa,keretse barimo koga,usanga abagore n'abakobwa banika amabere n'ibibero byabo ahantu hose,kugirango bakurure abagabo.Ibi nta handi bijyana uretse ubusambanyi.Ntabwo imana yaduhaye umubiri ngo tuwurate,tugamije sex.Tugomba kwiyubaha.Kuko abantu bose biyandarika,batazaba muli Paradizo.Akenshi abantu bashukwa nuko bakiri bato.Nyamara mu myaka mike,twese turasaza,tugapfa,tugahinduka igitaka,nubwo abanyamadini babeshya abantu ko baba bitabye imana.Birababaje cyane kuba abantu benshi babyemera.Abantu bubaha imana,izabahemba ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ariko aba bagenda banika imibiri yabo,ntabwo bazaba muli Paradizo dutegereje.Iyo bapfuye,biba birangiye kuko igihembo cy'icyaha,ari URUPFU rwa burundu nta kuzuka (Abaroma 6:23).Bible itubuza gukomeza kureba bene aba bambaye ubusa.Bisome muli Matayo 5:28.Mujye mwibuka ko impamvu umwami DAVID yasambanye na Betisheba,byatewe nuko yakomeje kumureba yambaye ubusa.Tujye twanga kureba bene aba biyambika ubusa. Ni abakozi ba SATANI,iba igirango tugwe mu cyaha.
Kanda hano umusubize

juliette - 18/09/2017 saa 08:18

ndashaka ko mumbwira urubuga na noneraho (clara lionel foundation)
Kanda hano umusubize

boss - 17/09/2017 saa 15:00

yes mbegabyiza impanga
Kanda hano umusubize

Irankunda Enock - 16/09/2017 saa 19:37

nn nka beyonce yambay gutyo ntagitangaro kirimwo kuko nivyo vyiw aba ashaka gushuka abantugusa ntabindi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X