Monaco cosmetics

Umuriro ushobora kwaka hagati y’umuherwekazi Zari n’umugabo we Diamond kubera ikibazo cya Hamisa Mabeto.

Ishyamba rishobora kutaba ryeru hagati ya Zari n’umuhanzi Diamond bitewe n’iperereza ryakozwe rikagaragaza ko koko Diamond yaba yarabyaranye na Hamisa Mabeto.

Zari Hassan umuherwekazi ndetse akaba n’umugore w’umuhanzi Diamond Platinumz yarangije iperereza ryakozwe mu biganiro yagiranye na Hamisa Mabeto uvugwaho kuba yarabyaranye na Diamond umwana ariko nyiri ubwite( Diamond) akaba atamwemera.

JPEG - 206 kb
Diamond Platinumz n’umufasha we Zari Hassan

Nyuma y’aho Hmisa Mabeto munyamideri ubwe ahamije ko yaryamanye na Diamond ndetse akanamutera inda, byabaye ingingo itaravuzweho rumwe cyane ko uyu muhanzi yahise abihakana yivuye inyuma yemeza ko atigeze aryamana n’uyu mugore dore ko umwana avuga ko yabyaranye na Diamond ari urubyaro rwe rwa kabiri.

Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram agaragaza ibiganiro Zari Hassan yagiranye n’uyu munyamideri Hamisa Mabeto, uyu muherwekazi akaba n’umugore wa Diamond yashinje uyu munyamideri kuryamana n’umugabo we ndetse bikaza guteza impagarara zikomeye ahanini biturutse ku kuba Diamond Platnumz atarigeze yemera uyu mwana wavutse n’ubwo kugeza ubu yamwitiriwe, amazina yiswe n’uyu munyamideri akaba na nyine ari Abdul Nasseb ari nayo mazina Diamond yiswe n’ababyeyi.

JPEG - 55.4 kb
Uhereye ibumoso ni Hamisa Mabeto n’umuhanzi Diamond

Uyu mwana ukomeje kutavugwaho rumwe n’impande zombi yavutse mu kwezi kwa Kanama 2017 ahabwa amazina ya Abdul Nasseb ariko ushinjwa kumubyara ari we Diamond ntahwema kubyamaganira kure ndetse kuri we yanatangaje ko atifuza ko uyu mwana amwitirirwa .

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo inkuru zatangiye gucicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bivugwa ko umuhanzi ukunzwe muri Afurika no hanze yateye inda umunyamideri uzwi nka Hamisa Mabeto wanamenyekanye mu ndirimbo z’uyu muhanzi zirimo Maria Salome yakunzwe cyane.

Dore ikiganiro Zari yagiranye na Hamisa Mabeto cyashyizwe ahagaragara



Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Solange umuhoza - 26/09/2017 saa 14:37

yooo nibwo nkibona iyinkuru rwose gusa bigenze gutyo uwo mwana yaba aharenganiye cyane kko ni maraika,,,
Kanda hano umusubize

FERESIYEMANISHIMWE - 24/09/2017 saa 13:05

NIBAKOKO ABIZINTABIHAKANE UMWANAYABARIKURENGANAG KUVUKA .ATAZI .ISE .NONESI.AFITE .IMBYAKA.INGAHE.
Kanda hano umusubize

FERESIYEMANISHIMWE - 24/09/2017 saa 13:01

NIYEMERE UMWANA
Kanda hano umusubize

NZARAMBA Gervais - 18/09/2017 saa 05:20

Iyo tubona ukuntu DIAMOND yirirwa akinisha abagore n'abakobwa baba bambaye ubusa mu ndirimbo bakorana,nta kuntu yabura kubasambanya.Uyu mugore we,sinzi impamvu arakara ngo DIAMOND yateye abakobwa inda.Namenye ko nawe yataye umugabo wa mbere,agasanga DIAMOND.Abantu nyamwinshi bishimisha cyane binyuze mu busambanyi.Nicyo cyaha gikorwa kurusha ibindi.Nubwo abantu bavuga ngo bakunda imana,ni bake cyane bayikunda.Kubera ko abantu hafi ya bose batuye isi,bakora ibyo imana itubuza.Ntabwo imana yaduhaye sex kugirango twirirwe dusambana,ahubwo yashakaga ko turongora umugore binyuze mu mategeko.Mwibuke ko Yozefu na Maliya,mbere yuko babana,babanje kujya kwibaruza nk'umugore n'umugabo.Nubwo Abagatika bigisha ko Maliya yakomeje kuba VIERGE.Ni ikinyoma.Imana yasabye YOZEFU kutaryamana na Maliya,mbere yuko abyara YEZU.Byisomere muli Matayo 1:25.Ikindi kandi,Bible ivuga ko Maliya yabyaye abandi bana,abakobwa n'abahungu,ndetse ikavuga n'amazina yabo muli Matayo 13:54-56. Abantu bose banga kumvira imana,barimo n'aba birirwa basambana,izabarimbura bose ku Munsi w'Imperuka uri hafi.Hazasigara abantu bake bumvira imana,bature mu isi izahinduka Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.Ntimugashukwe n'ibyisi,kuko abibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

niyonzima - 17/09/2017 saa 05:58

mwiriwe? kwihakana umwana sibyiza kuo icyaha ntago aricyumwana pe! kdigukomera kwa diamond ni mana ibikora
Kanda hano umusubize

Irankunda Enock - 16/09/2017 saa 19:22

aaah! diamond niyemere umana nuwiw kuko ntabwo yakwagirinzwa umwana batarigez baryamana natore umwana ahandiho ba star sinzi uko babay
Kanda hano umusubize

Kotaniro - 16/09/2017 saa 13:22

Ari zarikuma mobetumkundu bose babeshejwe nibyo bameze hagati yamaguru. Malaya tu wote
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X