Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Real Madrid mu bibazo by’ingutu

Nyuma yo gutakaza abakinnyi bane basaga nk’aho aribo bayoboye imikino yose Real Madrid ikina, ubu iyi kipe nanone yongeye gutakaza umukinnyi kizigenza wari usigaye.

Nyuma yo kubura abakinnyi bane b’ingenzi muri Real Madrid, kuri ubu undi mukinnyi ukomeye yiyongereye ku bakinnyi batazagaragara mu mukino wa Champiyona.

JPEG - 35 kb
Undi mukinnyi nawe agiye kumara igihe adakina

Ikinyamakuru El Mundo Deportivo,kivuga ko umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Real Madrid Mateo Kovacic nawe akaba yiyongereye ku bakinnyi bazamara igihe kitari gito batagaragara bitewe nuko mu mukino wahuje Real Madrid n’ikipe ya Apoel Nicosia.

Uyu mukinnyi yaje kugira ikibazo cy’imvune yo mu itako bikaba biteganyijwe koo azamara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga.

Umutoza Zidane akaba amaze gutakaza abakinnyi benshi ku buryo byazamubera ikibazo gikomeye ku mukino afite muri weekend n’ikipe ya Real Sociedad.

Umutoza Zinedine Zidane utorohewe na gato mu mikino ya Champiyona amaze iminsi ibiri ya Champiyona anganya imikino ye yose.

JPEG - 73.6 kb
Zinedine Zidane umutoza wa Real Madrid ntiyorohewe muri iyi minsi

Ahanini biri guterwa no gutakaza abakinnyi be b’abayobozi aribo Sergio Ramos, Captain wa mbere wa Real Madrid, akaza kwiyongeraho Cristiano Ronaldo ndetse na Marcelo bari mu bihano kubera amakosa bakoze akabahesha amakarita.

Nanone kandi si aho byagarukiye kuko na Karim Benzema nawe yaje kurwara akaba atazagaragara mu mukino Real Madrid ifitanye na Sociedad, bivuze ko abayobozi bose b’abakinnyi uko ari batanu bari hanze y’ikibuga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nizigiyimana.Clode - 18/09/2017 saa 18:09

Twetwabihaye Imana.Niyo Ntakiyinanira Nahobatokina
Kanda hano umusubize

Irankunda Enock - 16/09/2017 saa 20:10

murubaha zidane azi gutoza abakiny azobikora ntakibaz naho batoba barimwo
Kanda hano umusubize

Nivyimana Marius - 16/09/2017 saa 12:07

Real nibayisokoz mpak amanyama y'abafana bayo aranuka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X