Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Tunisia irabyinira ku rukoma nyuma yo kwegukana Afrobasket 2017

Muri Tunisia hari hamaze igihe habera amarushanwa ya Basket yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.Muri iri rushanwa rero niho ikipe y’iki gihugu yegukanye iri rushanwa kuri ubu ikaba ikomeje kubyina intsinzi.


Ikipe y’igihugu cya Tunisia mu mukino wa Basketball itozwa n’umunya-Portugal; Mario Palma, ni yo yegukanye irushanwa rya Afrobasket 2017 ryaberaga iwabo, itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma amanota 77 kuri 65.

Iki gihugu cyari mu itsinda rimwe rya gatatu n’u Rwanda, kikazamuka nta mukino n’umwe gistinzwe, cyageze ku mukino wa nyuma gihigitse ibihugu birimo Congo Kinshasa na Maroc muri 1/4 na 1/2 mu gihe Nigeria yasezereye Cameroun na Senegal.

Tunisia yari yatangiye irushwa mu gace ka mbere karangiye Nigeria iyoboye n’amanota 14 ku 8, batsinze agace ka kabiri, karangira harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe ku manota 25 kuri 24.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo i Rades, yakoresheje imbaraga nyinshi mu gace ka gatatu nk’uko yagiye inabikora mu yindi mikino yakinnye muri Afrobasket y’uyu mwaka, maze isoza aka gace iri imbere n’ikinyuranyo cy’amanota 12, ibi byagoye abanya-Nigeria kugira icyo babikoraho mu gace ka nyuma.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X