Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urujijo ku guhabwa impyiko kwa Selena Gomez

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Selena Gomez yatangaje ko mu mpeshyi y’uyu mwaka yahuye n’ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’impiko ndetse ngo arembera mu bitaro aza guhabwa iyisimbura n’inshuti ye magara.Nyamara igiteye urujijo ni uko muri icyo gihe yatangaje ko yarwaye aribwo yakundaga kugaragara arikumwe na The Wekend yasimbuje Justine Bieber.

Uyu muhanzikazi akimara gutangaza ibi,benshi batangiye kwibaza igihe ibyo byabereye ntibinamenyekane mu bitangazamakuru,ahubwo iby’urukundo rwe no kuryoshya na The weekend akaba aribyo bishinga imizi.

Selena Gomez yatangaje ko ubu burwayi buzwi ku izina rya Lupus bwamuzahaje bikamuviramo kurwara impyiko.Yaje kuvuga ko ashimira byimazeyo incuti ye magara yamuhaye impyiko ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza.

PNG - 594.6 kb
Selena Gomez uvuga ko yahawe indi mpyiko

Uyu muhanzi w’imyaka 25 y’amavuko, yatangarije abakunzi be ko impamvu yari amaze iminsi atavuga mu ruhando rwa muzika, byatewe n’uburwayi butari bumworoheye yahuye nabwo mu minsi ishize, yaboneyeho gushimira byimazeyo inshuti ye Francia Raisa, wamuhaye impyiko isimbura iye yari irwaye.

Selena Gomez abinyujije kuri instagram ye aherutse kugira ati “Nagiye nakira amakuru y’abakunzi banjye batishimiye uburyo nari maze iminsi ncecetse mu muziki, ndetse bamwe batunguwe n’uburyo nta ruhare rukomeye nagize mu kumenyekanisha indirimbo yanjye nshya nasohoye mu minsi ishize."

PNG - 668.6 kb
Selena Gomez arikumwe n’inshuti ye Francia Raisa

Yakomeje agira ati" Icyo nababwira mwese ni uko ubuzima bwanjye butari bumeze neza kuko byabaye ngombwa ko nkenera impyiko kubera uburwayi bwa Lupus bwatumye impyiko yanjye yangirika”.

Yavuze ko afite inshuti ye magara Francia Raisa, witanze akemera kumuha impyiko ye, akaba ayifata nk’ impano itagereranywa,yungamo ko amukunda cyane.

Francia Raisa wahaye impyiko Gomez, ni umwe mubakinnyi ba filime bazwi muri Amerika, aho yagaragaye muri filime yitwa “The Secret Life of the American Teenager,mu gihe Selena Gomez ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku isi.Yatangiye kuvugwa cyane ubwo yari mu rukundo na Justin bieber biza kurushaho ubwo batandukanaga.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X