Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Israel Mbonyi akomeje gutera urujijo ku bibaza niba afite umukunzi

Israel Mbonyicyambu,ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Uyu musore ni kenshi ajya avuga umwirondoro we ariko iyo ageze ku by’ubushuti bw’umwihariko ku musore n’inkumi ntakunda kugira icyo abivugaho.


Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 17 Nzeri 2017,ubwo yaganiraga na Fine Fm yabajijwe niba afite umukobwa bakundana nk’umusore ugeze muri icyo gihe maze atangaza ko ntacyo yabivugaho.

Aha yahamije ko iki kibazo akunda kukibazwa ariko akirinda kugisubiza kuko ari umwihariko w’ubuzima bwe(Private Life) kandi bikaba ari mu rwego rwo gutuma abamukurikiranira hafi batamwibazaho byinshi.

Gusa yavuze ko atazi igihe nyirizina azashingiraho urugo,ariko ngo icyo azi neza ni uko icyo gihe kizagera.

Yagize ati"Umunsi umwe ubwo nzabyuka nkumva imbavu zindya , nzamenya ko havuyemo urubavu rwanjye(aseka avuga ko azasanga Imana yamuteguriye umugore bazarushingana."

Uretse iby’ubu buzima bw’urukundo Israel yagize ubwiru,yaboneyeho gutangaza ko ku byerekeye ibihangano ahagaze neza nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise "Amarembo y’Ijuru" aho mu mpera z’uyu mwaka azahuriza abakunzi be Camp Kigali akabataramira byimazeyo.

Icyo ni igitaramo cye cya kabiri gikomeye azaba akoze nyuma y’icyo yigeze gukorera muri Serena hotel ubwo yasozaga amasomo ye mu Buhindi.Icyo gihe ubwo yataramiraga ibihumbi byabari banyotewe kumva umuziki we barishimye birabarenga,gusa abandi batashye amara masa nyuma y’uko babuze aho bicara kuko nta mwanya wari ikiboneka.

Byabaye ngmbwa ko bagaruzwa amafaranga yabo bataha umubabaro ari wose.Kuri iyi nshuro bikaba byitezwe ko noneho bazashira inyota kuko aho kizabera ari ahagari.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nshimiyimana jean baptitse - 19/09/2017 saa 02:00

kbs uwo musore imana nikomeze imufashe kko miriki gihe ukundana numukobwa mudasambana akagufata nki kiremba gs harubwo uba umufiteho intego yo kubana nawe arko ntabyumva abona ko utari muzima nanjye mbishoboye sinakundana nabakobwa muricyi gihe
Kanda hano umusubize

NZARAMBA Gervais - 18/09/2017 saa 05:42

Kimwe n'abandi ba STARS,nta kabuza MBONYI afite ibyo mwita ngo ni "UMUKUNZI". Aba STARS bose baba bafite abakobwa baryamana.Nubwo mubita ngo ni ABAKUNZI babo,ntabwo aribyo.Kuko iyo bamaze kubahaga,barabata bagafata abandi baryamana.Ibyo se nibyo mwita ngo ni ABAKUNZI? Mu cyongereza,bitwa sex objects.Ikirenze ibyo,bibabaza imana cyane,iyo abantu basambana.Nubwo bishimisha millions nyinshi z'abantu,sex izatuma bataba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Ikibazo nuko abantu,nubwo batunze Bible,ntabwo bemera ibyo ivuga. Abantu birirwa basambana,biba,barwana,bacurana ubutunzi,barenganya abandi,etc... Abantu bagerageza kubaha imana,ni bake cyane.Abo nibo bazarokoka ku Munsi w'Imperuka,bature muli Paradizo (Imigani 2:21,22).Ikindi kibabaza nuko iyo abantu bapfuye,Pastors na Padiri bababwira ko bitabye imana mu ijuru.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Iyo upfuye wubahaga imana kandi uyikorera,uba uzazuka ku Munsi w'Imperuka (Yohana 6:40).Niba tujya mu ijuru iyo dupfuye,bivuga ko tuba tutapfuye!!! Aho kubabaza imana,tujye twirinda ibyaha.Aba STARS benshi,baretse ubu STAR,biga Bible irabahindura.Ubu bajya mu mihanda bakadufasha kubwiriza abantu mbere yuko IMPERUKA iza.Kubwiriza ni UMURIMO Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).NIMUKANGUKE.
Kanda hano umusubize

UI - 18/09/2017 saa 11:25

Ariko kuberiki burigihe ushinja abantu ubusambanyi?naba KRISTO ngo basambanye ujye witonda gushinja bagenzi bawe nawe wisuzume kuko ukunda kubivuga nkubikora.
Kanda hano umusubize

KABEGA - 19/09/2017 saa 05:52

Ndumva ushaka guhakana ko aba STARS badasambana.Wowe noneho tubwire uwo uzi atabikora.
Kanda hano umusubize

BEA - 19/09/2017 saa 03:55

ABA STARS baratandukana...keretse niba uzi neza ntagukekeranya ibya Israel naho ubundi kubazi Imana yabo, bayubaha, waba star cg umukristo usanzwe uva rwose mu byaha birimo n'ubusambanyi
Kanda hano umusubize

Nsengimana Xavier - 17/09/2017 saa 16:12

nukuri twishimira inama muduha kubijyanye n'ubuzima mukomerezaho turabakunda
Kanda hano umusubize

sage Matumaini - 17/09/2017 saa 11:41

Israel Imana ikomeze imwagure muburyo bw'umwuka kandi twishimiye ico gitaramo tumwifuriza Imwiteguro mwiza.
Kanda hano umusubize

sage Matumaini - 17/09/2017 saa 11:41

Israel Imana ikomeze imwagure muburyo bw'umwuka kandi twishimiye ico gitaramo tumwifuriza Imwiteguro mwiza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X