Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Man Martin agiye gushyira akadomo ku mushinga w’indirimbo ye "Afro"arikumwe na Eddy Kenzo

Umuhanzi w’umunyarwanda Man Martin,nyuma yo gukora indirimbo yise Afro ikaza gukundwa haba mu Rwanda ndetse no mukarere, yahisemo kuyisubiramo arikumwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Eddy Kenzo.

JPEG - 55.2 kb
Eddy Kenzo waje kuri gahunda ya Man Martin

Uyu musore yavuze ko gusubiramo iyi ndirimbo ari uburyo bwo kurushaho kunoza imikoranire n’abahanzi bo mukarere kandi akarushaho no kwiyegereza abafana baho dore ko injyana ye asanzwe akoramo ahanini yibanda ku mwimerere wa Afurika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Man Martin yatangaje ko iyi indirimbo yamaze kujya hanze igisigaye ari ugufata amashusho yayo kandi akazafatirwa mu mujyi wa kigali.

yagize ati"“Amashusho y’indirimbo Afro remix ft Eddy Kenzo agomba gufatirwa muri Kigali, bakunzi banjye mwitegure iyi ndirimbo nakoranye na Eddy Kenzo”

Kugeza magingo aya Eddy Kenzo akaba ari mu Rwanda ategereje iby’ifatwa ryayo mashusho akazabona gusubira muri Uganda.

Man Martin aherutse kugarukwaho muri iki Cyumweru n’itangazamakuru aho yabazwaga ku byerekeye ibyo yadukanye byo gushyira iherena ku zuru kandi bikunze kurangwa mu bari n’abategarugori.

JPEG - 51 kb
Man Martin uherutse gupfumura izuru akabigereranya no kwambara ipantalo

Yavuze ko gupfumura izuru nta kibazo abibonamo kuko ari nk’uko wakwambara imyenda cyangwa ugashyiraho indi mirimbo ushaka.

Kugeza ubu uyu muhanzi afite gahunda yo kuzenguruka mu ntara zitandukanye ndetse n’umujyi wa Kigali amenyekanisha album ye "Afro" aho azaba ari kumwe n’itsinda rimufasha kuririmba no gucuranga ryitwa Kesho Band.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanana - 19/09/2017 saa 03:56

Ariko kweli hari abatimenya! Gupfumura amatwi, izuru, inyogosho mbi... Kuki Man Martin atanenya ko isura ye itajyanye na biriya byose? Kandi ubwo ba batindi b'abanyamakuru baracyabeshya ko aririmba umuco nyarwanda. Kutimenya we!!!!
Kanda hano umusubize

- 17/09/2017 saa 15:42

edd ndakwemera birenze bihindure tu ubihundure turakwemera hano hanze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X