Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

John Legend n’umugore we bibasiye itangazamakuru

Urugo rw’ibyamamare haba mu muziki no mu mideli,John Legend n’umugore we,bibasiye itangazamakuru barabandagaza barishinza kwibasira ingo z’ibyamamare bikomeye.

JPEG - 62.3 kb
John Legend n’umugore we Chrissy Teigen baherutse kwibasira itangazamakuru

Umugore w’umuhanzi John Legend, Chrissy Teigen yibasiye abanyamakuru n’ibinyamakuru byandika ku isenyuka ry’ingo z’ibyamamare bitandukanye bahereye ku rwe n’umuhanzi John Legend abatuka ibitutsi bitagira ingano.

Chrissy Teigen ahereye ku kinyamakuru gikorera mu mujyi wa Los Angeles gikunda kwibasira ingo z’ibyamamare bitandukanye byatandukanye nka Brad Pitt na Angelina Jolie, Ben Affleck na Jen Garner, Fergie na Josh Duhamel ndetse kuri ubu kikaba cyadukiriye n’urugo rwe kikandika ko yaba yaratandukanye n’umugabo we John Legend.

Mu magambo yuzuye ibitutsi aherutse kunyuza ku rubuga rwa Instagram muri iki cyumweru, Chrissy Teigen yavuze ko umuntu wese wifuza ko azatandukana n’umugabo we atazigera abibona.

John Legend na Chrissy Teigen batangiye kubana nk’umugabo n’umugore mu mwaka 2013 kuru ubu bakaba banafitanye umwana umwe witwa Lana.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nana - 22/09/2017 saa 10:54

hahahhah, mbega weeee, ibitutsi se muvuga ko batukanye birihe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X