Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Umunyamategeko yatangaje ko Meddy akwiye gucisha make agasaba imbabazi

Umwe mu banyamategeko yamaze gutangaza ko Meddy akwiye guca bugufi agasaba imbabazi umuryango wa Cansho Hamisi kubw’indirimbo yabo yaririmbye bitaba ibyo ko yashyikirizwa inkiko.

Ni nyuma y’aho bikomeje guhwihwiswa ko umuryango wa Cansho Amisi waba ugiye kurega Meddy kubw’indirimbo yawo yaririmbye mu gitaramo aherutse gukorera muri Golden Turip akaririmba indirimbo Cansho Amisi yise Ntacica nk’irungu.

Umwe mu banyamategeko baganiriye na Imirasire.Com utashatse kwivuga amazina yavuze ko ibyo Meddy yakoze ari amakosa ahanwa n’amategko.

Ati “Ibyo Meddy byose ari kwibwira ndabona ari kwibeshya cyane kuko itegeko riteganya ko nta muntu wemerewe gukoresha igihangano cyundi muhanzi mugihe ari mu bucuruzi ko igihe icyaricyo cyose umuryango wa Canjo Amissi wamujyana mu rukiko nta kabuza uyu muhanzi yabihanirwa ndetse ko burya nabakora igisope nuko nta muhanzi ujya ubyitaho nabwo ko umuhanzi abyitayeho nabakora igisope ndetse na Karaoke bose babihanirwa “.

Ku rundi ruhande Meddy yari yatangarije imwe muri Radio zikorera hano mu Rwanda ko nta kosa yakoze.

Ati “ kuba nararirimbye iriya ndirimbo njyewe ntakosa narimwe nigeze nkora ndetse ntanubwo nteganya kujya gusaba imbabazi umuryango wa Canjo Amissi nubwo najyayo naba ngiye gusura uyu muryango kubera ko nakundaga umuhanzi Canjo Amissi ariko ntago naba ngiye gusaba imbabazi kuko umuntu wese yaje mu gitaramo cyanjye atazi ko ndi buririmbe indirimbo ya Canjo Amissi ahubwo yaje aje kureba Meddy byari kuba ikosa iyo namamaza igitaramo mvuga ko nzaririmba indirimbo ya Canjo Amissi”.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tippo - 31/10/2017 saa 10:11

"Umwe mu banyamategeko baganiriye na Imirasire.Com utashatse kwivuga amazina".....Uwo munyamategeko n'umuncashuro?nabanze yivuze amenyekane!!!!!
Kanda hano umusubize

Ne - 26/10/2017 saa 06:19

Ariko ye, mwigize ba "avocats du diable" ubu muba mwabuze izindi debats zijyanye n'amategeko muzamura....itegeko riba itegeko kuko rihura na contexte sociale ntimukareba ibyo bakora muri America cg ahandi ngo muhuruture muzane hano....Mu Rwanda cg i Burundi, ntago gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi ari ikibazo cy'ihonyoramategeko kitwugarije, muge mwinjira muri contexte zacu nicyo muba waragiriye mu ishuli...Niba uwo muryango warahutajwe uzatange ikirego, bazaze bakurikirane n'abayiririmba mu tubari tw'i kgl atari ukuvuga ngo nuko bumvise iririmbwe n'umuhanzi uzwi...ahubwo nge nibaza barashatse kumenyekanisha ko;"uwo muhanzi yari akomeye kuko uwasubiyemo indirimbo ye nawe akomeye" ahubw babizamura mu mvugo mbi...abanyafrica tumenye ibyacu twe guhurutura nka ruhurura iyo imvura ihise
Kanda hano umusubize

b2k - 22/09/2017 saa 16:17

Ariko mwe muvuga ko nta kosa yakoze yajyaga kuririmba izabandi ntaze agira wumvise hari umuntu usubiramo iza jackson abahanzi bahano ntabunyamwuga azasabe imbabazi mwe muvuga ibyo ntaho mutaniye ubwenge bwanyu ntabwo kbs
Kanda hano umusubize

tity2015 - 22/09/2017 saa 04:51

Umva rwose wa munyamategeko we. ...ni ibiki c ibi? indirimbo ya Canco Amissi siyo yari branding y. igitaramo; Meddy yamuririmbye nkuko nawe wakwinjira munzu ukaririmba melodie ya Jackson cg undi. Nta bihangano by. uwo Murundi yakoresheje muri kiriya gitaramo; why this ?nta na 3 sec rwose. Meddy nta mahano yakoze ;akunda Canco ariko nta bihangano bye yakoresheje muri Mutzig Beer Festival. Mushakishirize ahandi kandi na famille ya Canco irabibona.
Kanda hano umusubize

Dj Nem-G - 19/09/2017 saa 11:35

ahaaaaa ariko rubanda rukomezibintuuuu Meddy humura kd ntuzavuge menshi uwiteka arakuzi ariko imbabazi wemere uzisabe kuko ntibikubuza kwitwa Meddy kandi ahugeze ntibahasubiz inyuma ubabwire ko utari uziko byaba icyaha kd ubabwire ko bitazasubira kd wikarume buriya barashaka kukurya udufaranga nirya shyari ryabirabura humura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X