Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kayiranga Vedaste yemeye ko FERWAFA igiye gufasha umuryango wa Nyakwigendera Mutuyimana

Nyuma y’igihe gito umunyezamu wa Rayon Sports Mutuyimana Evariste atabarutse,hagiye kubaho igikorwa cyo gufasha umuryango we wasigaye.

Kayiranga Vedaste, umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeye ko bazafasha umwana wa Mutuyimana Evariste washyinguwe i Rusororo iki cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017.

Kayiranga avuga ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango mu bihe bikomeye barimo, ati “cyane cyane nabonye hari umwana mutoya ukeneye gukura, tuzareba ukuntu twagira icyo twamufasha kugira ngo ashobore kwiga”.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Gacinya Denis yavuze ko mbere y’uko imikino ya shampiyona itangira ku itariki nk’iyo yashyinguweho hazajya hakinwa umukino wo kumwibuka.

Ibyo bizajya bikorwa mu rwego rwo kugira ngo hashakwe ibyafasha umuryango we.

Kuri Gacinya avuga ko ari urupfu rwabatunguye, kuko bari bazi ko aza mu myitozo tariki ya 12 Nzeri 2017 ariko batungurwa no kumva ko yapfuye.

Uyu muyobozi asaba abakinnyi ba Rayon Sports kwihangana kandi agashimira buri wese watabaye uwo muryango muri ibyo bihe bikomeye urimo.

Umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, Ahmed yavuze ko umuryango wa Rayon Sports uri mugari kuruta umuryango wamwibarutse bityo bakaba bazafatanya mu kuziba icyuho.

Ahmed yavuze ko Evariste atapfuye, kuko afite abe, ati “Evariste ntabwo yapfuye hapfa utagira abe, twese twaje hano kugira ngo tukwizeze ko uwabanaga nawe bimuvuye ku mutima azakomeza kubana nawe.

Guhera none nshima Imana itumye ugira umuryango ungana gutya kandi wumve ko utari wenyine, nsabe namwe mwese muri hano nk’abakunzi ba siporo, amagambo meza turayavuga, ariko nabasaba ko azajya akurikirwa n’ibikorwa bisa n’ayo magambo tuba twavuze”.

Mutuyimana yitabye Imana tariki ya 12 Nzeli uyu mwaka azize urupfu rutunguranye akaba yari atuye i Nyamirambo aho bita kwa Mutwe ari naho habera ikiriyo.

Umukuru w’umuryango yavuze ko Mutuyimana yavutse tariki ya 23 Gicurasi 1988 mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, yize amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri Kenya aho yavuye akagaruka mu Rwanda.

Mu myaka yari amaze abo mu muryango we bavuga ko yagerageje kuyikoresha, kuko yakiniye amakipe atandukanye kandi yabikoraga abikunze.

Gukina umupira Mutuyimana yabikuye ku muvandimwe we yajyaga aherekeza amutwaje inkweto zo gukinana agiye gukina yava no gukina akongera akagaruka azimutwaje.

Yatangiye gukina ataha izamu, ariko bagira ikibazo cy’umunyezamu akaba ariwe urijyamo.

Muri Kenya niho yatangiriye gukina mu makipe nka Kari FC y’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi muri Kenya, nyuma ajya muri Sofapaka FC yo mu cyiciro cya mbere.

Yaje kwerekana ko akunda igihugu cye aza kugaruka mu Rwanda aho yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports arangirijemo urugendo rwo mu isi.

Mashami Vincent, umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko bibabaje kubura uwo mukinnyi watanze imbaraga ze mu ikipe.

Kuri Mashami avuga ko ari inkuru yabashegeje kandi yababajwe no kumva uwo muvandimwe yabavuyemo bitunguranye bakaba bifatanyije n’umuryango we ndetse n’umuryango wa Rayon Sports yabarizwagamo.

Ati ” yakoreye igihugu cye ntabwo tuzabyibagirwa kandi tuzamuzirikana iteka ryose, turakomeza kwihanganisha umuryango we n’ababyeyi”.

Mutuyimana yavukanaga n’abavandimwe 3 b’abahungu aribo Clement, Mohamed na Alex, abakobwa ni Joseline, Ishimwe na nyakwigendera Diane.

Yarifite nyina umubyara Nikuze Pamela mu gihe papa we na we yamaze kwitaba Imana.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edna - 27/09/2017 saa 20:27

Hey ѵery nice web site!! Мan .. Beautiful .. Superb .. І'll bookmark yоur website and take the feeds aⅼѕo?I am glad tо search ߋut numerous uѕeful info here in the submit, we'd like develop mогe techniques ߋn this regard, tһanks for sharing. Feel free to visit mү web site - [http://sportonline.vn/may-tap-the-hinh/->http://tradmusic.ru/content/why-home-gym-great-investment]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X