Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Young Grace umubeshyi karabutaka. Dore bimwe mu binyoma bye bitazava mu mitwe y’abantu

Abayizera Marie Grace uzwi ku mazina ya Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bakora Hip Hop uzwiho kubeshya kugora ngo arusheho kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Dore bimwe mu binyoma bye bidashobora kuva mu mitwe y’abantu.


1.Gusoza kaminuza bya baringa

JPEG - 162.7 kb
Umunsi avuga ko yari yamuritse igitabo kigaragaza ko arangije kaminuza

Iki cyo n’ikinyoma cy’ibihe byose ndetse n’icyasha kitazasibangana ku izina ry’uyu mukobwa, Kuwa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2015 Young Grace yatangaje ko yasoje amashuri ye ya Kaminuza ndetse anavuga ko ashimira Imana yamushoboje kumurika igitabo cye . Yari yavuze ko yasoje amasomo ye nyuma y’igihe yiga muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo yari izwi nka RTUC ariko isigaye yitwa UTB.

Yavugaga yarangije amasomo ye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu bucuruzi n’itumanaho. Uyu mukobwa yabeshye ko kuwa Kane tariki 19 Ugushyingo 2015 yamuritse igitabo cye gishimangira ubumenyi yakuye muri iyi Kaminuza arangiza afite amanota 70%.

Nyamara inkuru ikimara kugera kuri iri shuri ryavuze ryirukanye uyu mukobwa rugikubita kubera kunanirwa amasomo ndetse ritangaza ko rigiye kumujyana mu nkiko, uyu mukobwa yahise avuga ko yakoze amakosa ndetse aza kwandika ibaruwa isaba imbabazi avuga ko yabitewe no kuba yari afite umuterankunga agahora amubaza iby’amasomo ye nawe kugira ngo amwereke ko atadindiye akamwereka amafoto yemeza ko yasoje kaminuza anacigatiye igitabo agaragiwe n’inshuti ze. Iri shuri rikaba ritarigeze rimujyana mu nkiko.

2.Young Grace w’umusilamukazi utaramaze igihe muri iri dini

Young Grace agitangira umuziki yari umwe mu bakora umuziki bemezaga ko ari abayoboke b’idini ya Isilamu, uyu mukobwa yagiye agaragaza imico imwe n’imwe itari iya Kisilamu ndetse kuba atabarizwa muri iri dini biza kugenda bishimangirwa no kuba atarakunze kugaragara yambaye nk’abandi basengera muri iri dini.

JPEG - 116.1 kb
Young Grace yigeze kuvuga ko ari umuyoboke w’idini ya Islam

Uyu muhanzikazi waje avuga ko ari umusilamukazi mu minsi yashize yaje kumvikana avuga ko asigaye ari umuyoboke w’idini rishya risengera i Nyamirambo ryitwa Zeal of the Gospel church riyoborwa n’umunyabitangaza Prophet Sultan Eric.

Young Grace nyamara n’ubwo mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2016 yavugaga ko amaze amezi atanu asengera muri iri torero kuri ubu bimeze nk’aho nta kanunu ko kuhasubira ndetse na bamwe mu bakekwagwa kuba yarabajyanyeyo barimo K.John, Anita Pendo, Lil G, Nizzo, Aime Bluestone n’abandi ntibakihagaragara.

Young Grace uherutse kugaragara anjywera inzoga ku karubanda kandi ari umurokore yavuze ko ari uburenganzira bwe kuzinywa cyane ko yujuje imyaka yabyo ndetse n’idini ye ikaba itabibuza. N’ubwo ariko avuga ibi, Kujya muri iri torero byafashwe nko gushimba ikinyoma no gushaka kongera kumenyekana no kuvugwa cyane mu itangazamakuru.

3.Kuvuga ko akundana n’umuzungu akanga kuvuga byinshi kuri we

Uyu muhanzikazi agitangira umwaka wa 2017 yatangaje ko atagishaka gukundana n’abanyarwanda ndetse anatangaza ko n’uwo bashobora gukundana agomba kuba yifite ku buryo bufatika, yongera kuvuga ko bibaye byiza yakundana n’umuzungu kuko ahorana indoto yo kuzabyara abana b’abametisi.

JPEG - 146.5 kb
Ubukwe bwe n’umuzungu abantu barategereje amaso ahera mu kirere

Mu minsi yashize uyu muhanzikazikazi aherutse gutangaza ko noneho inzozi ze zabaye impamo akaba asigaye akundana n’umuzungu nk’uko yahoze abyifuza, Young Grace uri mu buryohe bw’urukundo n’umuzungu w’imyaka 30, avuga ko ateganya gukora ubukwe mu mwaka wa 2020 kuko aribwo yumva izindi gahunda afite zijyanye n’ibikorwa bye bya muzika zizaba zimaze kujya ku ruhande ndetse yiteguye kuba umugore.

Gusa iki nacyo kikaba gisa nk’ikinyoma kuko nta foto y’uyu muzungu cyangwa amazina yatangaje kubera impamvu we yise iz’umutekano we no kuba adakunda kujya mu itangazamakuru. Ukaba wakibaza uti niba adakunda kujya mu itangazamakuru kuki yemeye kumuvuga akavuga n’imyaka ye ?

4.Yatangaje ko afite umuhungu bakundana w’umunyarwanda, arangije avuga ko yifuza kubyara umwana w’umumetisi.

Guhuza ibintu nk’ibi biraruhije kuko nta kuntu wakumva ukuntu umuntu yakundana n’umunyarwanda yarangiza akavuga ko yifuza kubyara umwana w’umumetisi, Ibi byafashwe nko kwisubiraho bya hato na hato no guhuzagurika abeshya itangazamakuru. Iki nacyo ni kimwe mu binyoma bya Young Grace bigaragararira buri wese.

5.Kuvuga ko azashinga Televiziyo ariko amaso y’abakunzi be akaba yaraheze mu kirere

Uyu muraperikazi aherutse gutangaza ko agiye gushinga Televiziyo gusa nabyo bimeze nk’aho ari ikinyoma yahimbye kuko nta kintu ajya atangaza kuri uyu mushinga ahubwo ahora avuga ko hari byinshi akiri kwiga bijyanye nayo gusa akizeza abanyarwanda ko vuba aha azahita ayishyira hanze. Iyi Televiziyo izaba yanamwitiriwe kugeza ubu iteregerejwe na benshi gusa amahirwe menshi ni uko ishobora kuba ari baringa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dusengemungu Onesphore - 24/09/2017 saa 15:25

Nakomereze aho.
Kanda hano umusubize

Nolyn - 24/09/2017 saa 05:06

Nkindi rwose ibi haba harimo gukabya.Mujye muha umuntu umwanya wo kuzirikana amakosa ye ariko na none mureke kumusubiza inyuma mumwibutsa amafuti ye.nk'uko utakwishimira ko bakwibutsa ko wanutsaga inkweto mu ishuri n'aba bastar bacu mujye mubaha agahenge bagire umwanya wo gutekereza ejo hazaza badahoze mu byahise.ubu umaze kwandika inkuru imeze itya ,young grace yashyira hanze indirimbo nabyo ukabyandika????sinumva impamvu inkuru nk'izi z'ibintu byahise nta n'agace k'ibyo young grace ahugiyemo kugeza ubu muba muziduha ngo tuzisome?yego dukunda byacitse ariko nk'abanditsi b'inkuru z'imyidagaduro mureke kurengera,nk'ubu inkuru nahereyeho iratubwira ko runtown yitegura gususurutsa abafana kdi mu bindi binyamakuru byandika hariho uko igitaramo cya Runtown cyagenze!!!!habura iki?mureke kuba ba Rwibasira
Kanda hano umusubize

BIG BOY - 23/09/2017 saa 18:26

UJYE UREKA KWITEZA ABANTU UMUNYARDAKAZI KBX
Kanda hano umusubize

Gahinda - 23/09/2017 saa 12:13

Uwiba ahetse aba yigisha uri kumugongowe kuko aba abireba. Yesu(YEZU) bamuzaniye umugore wasambanye bati : uyu uramutekereza iki ?? UMWANA WIMANA yiyubikira umutwe hasi arabasubiza ati : utabikora namutere ibuye ! Yubuye umutwe ayoberwa aho babantu baciye !!! Itsina ngufi niyo bacaho urukoma !!!!!
Kanda hano umusubize

Gabriella - 22/09/2017 saa 10:41

Young Grace se ubona yujuje iki? Uburanga? Ijwi? Ubuhanga muri izo mwita rap? cg nukuvugwa? Reka reka ntamuhanzi kazi udateye umushyukwe watera imbere hoshi, ahubwo ubyigize abisariramo kuko ntabufasha yabona yewe ntano kwitabira ibintu arimo
Kanda hano umusubize

WILSon - 27/09/2017 saa 18:20

Mubivemo Arashoboye Ariko? Ntawuvuma Iritararenga Dutegereze Ntago Akora Ibibi Gusa Turebe Nibyiza Akora
Kanda hano umusubize

kl - 22/09/2017 saa 08:49

Ariko burya koko nta nkumi yigaya kabisa, ibaze asa na brenda fassie kwimoca.com
Kanda hano umusubize

Israel - 22/09/2017 saa 06:55

Mu byo wavuze kimwe kitari cyo ni uko uvuga ngo yanyweye inzoga ku mugaragaro kandi ari umurokore!Ubwo nta soni kwita umunyabinyoma bene ako kageni umurokore?Bible ifata bible nk'icyaha gikomeye Imana yanga ndetse mu Byahishuwe 22:15 haravuga ngo"Hanze hazaba imbwa, n'abarozi, n'abicanyi, n'abasambanyi, n'abasenga ibishushanyo n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora!"Ntabwo rero kwihisha mu madini bihindura umuntu umurokore kuko Yesu yarabisobanuye neza ngo"Muzabamenyera ku mbuto zabo"c'est tout.
Kanda hano umusubize

yqmuremye bonaventure " - 22/09/2017 saa 02:32

uti yemeye NTAWUZAKWEMERA komera ndakwemeye pe .,I "?:0:94 1
Kanda hano umusubize

jye - 19/09/2017 saa 07:55

Uramamaje ntugasekwe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X