Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Princess Priscilah yavugiye abitambikwa n’ubukungu bukababuza gukunda uwo bashaka

Princess Priscilah,ni umuhanzikazi ufite ijwi ry’umwihariko abenshi bakunze kugereranya n’irya Rihanna.Uyu mukobwa abinyujije mu ndirimbo ye nshya yashyize hanze yasobanuye ko ikigamijwe byari ukuvugira abantu batabona uburenganzira bwo gukunda uwo bashatse bitewe n’uko mu mifuka yabo hatameze neza.


Uyu muririmbyikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Biremewe’ aho avuga ku bantu bakunze kubangamirwa n’ abababuza gukunda uwo bifuza.

Mu gihe yaganiraga n’itangazamakuru asobanura ku by’iyi ndirimbo ye Yagize ati “ Indirimbo irimo ubutumwa bwuko buri wese afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka atitaye ku bintu bitandukanye bitandukanya abantu bakundanye harimo nk’ amadini, uruhu, ubukungu n’ ibindi bitandukanye bituma abantu bamwe bivanga mu mibanire y’ abandi”.

Priscillah kandi yakomeje avuga ko yaramaze iminsi ari gutegura Album ye yemeza ko yanamaze kurangira aho ari muri gahunda yo gusohora zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize.

Album ya Priscillah izaba igizwe n’ indirimbo 10 harimo izo yakoze hambere akiri mu Rwanda ndetse n’ izindi nshyashya zitaragera hanze.

Mbere y’uko iyi ndirimbo ijya hanze,Producer Lick Lick yari yabanje gusohora amafoto ariho izina ryayo ayamamaza dore ko nawe ari mu bafite uruhare rukomeye mu kumufasha.

Priscilah ashyize hanze iyi ndirimbo,nyuma y’izo yamenyekaniyeho
harimo Itangazo, Mbabarira, Bagupfusha ubusa, Icyo mbarusha n’ izindi nyinshi zitandukanye ubu yongeye ashyira hanze indi y’ urukundo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dusengemungu Onesphore - 24/09/2017 saa 15:16

Nukuri wabaye mwiza pee!uri umwamikazi koko,urabikwiye.
Kanda hano umusubize

Gabriella - 22/09/2017 saa 10:44

Nahoze mbona bandagaza Young Grace, kuko byo ntagikundiro pe! Ntureba akana kazi kwitubaza n'udufoto twa Rihanna kakatwigana bikagatsinaza, bene aka niko kabyungukiramo ibyashara biraza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X