Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Haracyekwa impamvu yatumye Gabiro aha inka ikizungerezi cyagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye "Specal"

Umuhanzi Gabiro Guitar aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise "Special".Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa ufite ikimero cyiza akanagikoreshamo neza ku buryo bikurura uyireba.

PNG - 542.2 kb
Gabiro n’umukobwa wagaragaye mu mashusho ya "Special"

Ibi byatumye uyu muhanzi atangaza ko yamuhaye inka bitewe n’uburyo yitwayemo bigatuma irebwa cyane mu gihe gito.

Nyamara abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda,bavuga ko iyi nka ishobora kuba ari balinga,ahubwo ikigamijwe ari ukugirango ivugwe cyane bityo abantu bajye bavuga ko mu ndirimbo ya Gabiro harimo umukobwa yahaye inka.

Ibi bishingira ko muri iyi minsi hadutse ingeso z’abantu basigaye batanga inka mu gihe babishakiye,ariko ba nyiri kuzihabwa bagategereza ariko amaso agahera mu kirere.

Ninabyo rero bivugwa ko ari bwo buryo uyu muhanzi yaba yarakoresheje kugirango arusheho kureshya abafana bayirebe.Nyamara biramutse aribyo byaba bihabanye n’umuco nyarwanda kuko iyo umuntu yemererwaga inka igihe yashakiraga yakuraga ubwatsi akayitwara.

Twagerageje kuvugana na Gabiro Guitar ariko ntibyadukundira,kuko atabashije kuboneka.

Iyi ni indirimbo "Special" igaragaramo uwo mukobwa wahawe inka bitewe no kwitwara neza mu mashusho yayo

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

John - 26/09/2017 saa 09:51

Yewe niba mwita uyu ikizungerezi azabazungereze wenyine njye sindimo.
Kanda hano umusubize

Carmella Eichel - 23/09/2017 saa 05:22

Wow! Ƭhank you! I alwаys wanted to write on my website something liқe that. Can I take a portion οf your post to my blog? My web blog ... [http://thethaominhphu.com/may-chay-bo/->http://thethaominhphu.com/may-chay-bo/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X