Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu gitaramo cyatumiwemo Souti Sol,Teta Diana ari mu bishimiwe by’ikirenga-AMAFOTO

Mu gihugu cy’Ububiligi mu mujyi wa Brussel haherutse kubera igitaramo cyiswe "Souti Sol live in Burssels" cyikaza gutumirwamo bamwe mu bahanzikazi b’Abanyarwanda.Teta Diana ari mu bishimiwe cyane bitewe n’indirimbo ze zibanda ku muco.


Iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru dusoje,Teta Diana na Miss Shanel bataramiye abakunzi b’umuziki wa Africa utibagiwe n’itsinda rya Souti Sol ari nabo basa n’abari bateguriwe icyo gitaramo.

Team Production,ni itsinda ribarizwa mu Bubiligi rikunze gutegura bene ibi birori hagatumirwa abahanzi b’ibyamamare byo muri Africa bagataramira abakunzi babo bahatuye.

Ni muri urwo rwego,Sauti Sol ubusanzwe ibarizwa muri Kenya yatuwe maze igahuza imbaraga na Miss Shanel, Teta n’abandi batandukanye.

Teta Diana abinyujije ku rukuta rwa Facebook yatangaje ko byari byiza ubwo yataramiraga abakunzi b’umuziki nyafurika anashimira abamufashije gucuranga.

yagize ati" ijoro ryahise ndashimira abamfasha gucuranga nkashmira namwe abanyafurika muba mu bubiligi ku kwitabira muri benshi mukanakoresha ingufu nyinshi mudufana."

Yarangije ashimira abahanzi bagenzi be Sauti Sol ibihe byiza bagiriye ku rubyiniro

Teta Diana, ni umuhanzikazi nyarwanda ubu usigaye abarizwa i Burayi aho aba ahugiye mu bikorwa bitandukanye birimo amasomo n’ibindi bitandukanye,ariko bitamubuza gukora umuziki dore ko amaze kuhasohorera indirimbo zitandukanye.

Teta Diana azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Umpe Akanya’, ‘Tanga agatego’, ‘Ndaje’ n’izindi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X