Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Urukundo rw’akajagari rwibasiye Diamond rushobora gutuma Zari yishakira undi mugabo

Diamond Platnumz,ni umuhanzi ugezweho muri Tanzania no mu karere u Rwanda ruherereyemo.Uyu muhanzi yagiye avugwaho gukundana n’abagore batandukanye ariko bakaza gutandukana bamwe bamwanze abandi nabo akabanga.


Muri iyi minsi igikomeje kuvugwa kuri we,ni umwana aherutse kubyarana n’umunyamiderikazi witwa Hamisa Mobetto wagaragaye muri Viadeo y’indirimbo ye "Salome".Yabanje guhakana ko atari uwe,ariko nyuma ashyizweho igitutu na se na nyina aza kubyemera.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Tanzania,akomeje kuvuga ko uku kujarajara kwa Diamond biri mu bishobora gutuma Zari yigira gushaka undi mugabo kuko ngo arimo kugenda aremererwa no kubona uyu muhanzi amuca in yuma kandi ntacyo yamuburanye.

Abakurikiranira hafi Zari na Diamond,bavuga ko Zari yabanje kujya ahishira amahano Diamond aba yakoze kugirango batita hanze,ariko kuri ubu ngo asa n’urambiwe bityo hakaba hasigaye imbarutso y’ikosa ryakongera gukorwa ubundi akamwereka igihandure.

Diamond yakundanye n’abagore nabo bazwi mu myidagaduro (showbiz) yo muri Tanzania.

Urubuga rwa www.nation.co.ke rutangaza ko Diamond mu ndirimbo ye ya mbere yise ‘Kamwambie’ muri 2009, iyi ndirimbo yayiririmbye kubera akababaro yatewe n’umukobwa witwa Sarah wamwanze amuziza ko ari umukene.

Mu kiganiro Diamond yagiranye na televiziyo yitwa Tubonge Tv muri 2014, yagize ati “iyi ndirimbo nayandikiye Sarah, wari umukunzi wanjye nakundaga cyane, ariko yaranyanze icyo gihe kuko nari umukene."

"Muri iyi ndirimbo namubwiye uburyo yambabaje akancika ko ndi umukene, ariko ndacyamukunda. Nibuka umunsi anyanga, yarambwiye ngo ‘umva Diamond, nonaha ntabwo nshobora gukomezanya n’umugabo udafite icyo ampa.”

Uyu muhanzi yaje gukundana na Wema Sepetu,urukundo rwabo ruramamara ariko bidateye kabiri yaje kwisanga yamuteye uwinyuma yisangira umuherwekazi Zari ari nawe bari kumwe ubu.Iby’uku gutandukana byababaje benshi ndetse hazamo no guterana amagambo aho uyu Sepetu yavugaga ko intanga za Diamondi zari ibihuhwa ari nayo mpamvu ngo atamubyayeho umwana.

Hashize imyaka 6, muri 2015 yasohoye indi ndirimbo yise ‘Utanipenda’, ari kumwe n’umugore bafitanye abana 2, amubaza ati ‘Ese uzankunda ni nkena?

Iki kinyamakuru cyashyize hanze urutonde rw’abakobwa, Diamond yakundanye nabo guhera muri 2009.

Igihe yatangiraga muzika mbere y’uko aba icyamamare, Diamond yakundanye n’ umukinnyi w’amafilime witwa Upendo.

Upendo, ntibakomejanyije kuko batandukanye nyuma y’amezi atanu. Nyuma y’aho gato, Upendo yakoze ikiganiro avuga ko umubano we n’uyu muhanzi wari mubi cyane, atigeze abona mu buzima bwe bw’urukundo. Uyu yashinjaga uyu muhanzi ko nta kintu ashoboye mu buriri.

Upendo yagize ati “nabanye na Diamond amezi atanu nta na rimwe yigeze anyura. Mu bagabo bose nigeze nkundana nabo, niwe muntu wenyine nabonye utazi icyo gukora mu buriri. Nibaza impamvu abakobwa benshi bamurwanira.”

Diamond amaze gutandukana na Upendo, yahise akundanda n’umukiinnyi w’amafilime witwa Jacqueline Wolper nawe bamarana amezi menshi, ariko na we baratandukana.

Nubwo batandukanye, ariko bakomeje kuba inshuti za hafi, bagakorana imwe mu mishinga kugeza n’aho yagiye agaragara no mu mashusho ye.

Nyuma y’aho Diamond ashingiye itsinda yise ‘Wasafi Classic Baby’ agasinyisha uwitwa Harmonize, uyu musore yahise atangira gukundana na Wolper.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 5/10/2017 saa 13:32

Niyisubireko Nayahandi Biramugoy
Kanda hano umusubize

nsengumukiza j claude - 13/10/2017 saa 20:57

kbsyisubireho
Kanda hano umusubize

Nizeyimana Aisha - 2/10/2017 saa 10:23

Nicyicyahamyako ibyo avugwaho ko arukuri esenyiribwite aravuga iki
Kanda hano umusubize

Nizeyimana Aisha - 2/10/2017 saa 10:23

Nicyicyahamyako ibyo avugwaho ko arukuri esenyiribwite aravuga iki
Kanda hano umusubize

Sembwa - 29/09/2017 saa 08:51

Ntuziko? ntakiru iriba wimfukuriye. ubaka urugorwa we.
Kanda hano umusubize

Niqodeme gasore - 24/09/2017 saa 02:12

iyongeso yo gucya inyuma umugoremwa shakanye nta bwarinziza nje ndiwowe amafaranga najana mubandi bagore nayubakisha urugorwajye rugaterimbere bi hagije nta bo iyo ngeso arinziza yogucya inyuma uwo mwashakamye murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X