Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Iradukunda agiye kwerekeza i Mahanga kugaragaza isura nziza y’u Rwanda no guhatanira ikamba rya Miss w’isi

Miss Iradukunda Elsa,agiye kwerekeza i Burayi no muri Asia kugaragaza aho u Rwanda rumaze kugera haba ku iterambere no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge,ariko kandi akaba azanitabira irushanwa rya Miss world(Nyampinga w’Isi).


Nyampanga w’u Rwanda 2017 aritegura kwitabira amarushanwa ya Missworld azatangira tariki 9 Ukwakira 2017 mu Bushinwa, u Rwanda rugiye kuyitabira ku nshuro ya kabiri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yavuze ko ari mu myiteguro yo kujya mu marushanwa ya nyampinga w’isi (Miss World2017) ariko ngo akaba atajyanywe cyane no kuzana ikamba ahubwo agiye kugaragaza isura y’u Rwanda hanze.

Urugendo rwe azaruhera i Burayi ahave ajya kwitabira Miss World 2017 mu Bushinwa.

Miss Iradukunda Elsa yagize ati “Ntabwo ngiye nka Elsa Iradukunda, ngiye nk’Umunyarwandakazi, ngiye guhagararira igihugu cyanjye.”

Miss Elsa avuga ko ashima uko mugenzi we Miss Jolly Mutesi yitwaye muri aya marushanwa yitabiriye mbere agatahana umwanya wa 24.

Biteganyijwe ko irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’Isi muri 2017 (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa, rikazitabirwa na Banyampinga 130 barimo na Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda.

Irushanwa rya Miss World2017 rigiye kuba ku nshuro ya 67, ribere mu migi nka Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen mu Bushinwa.

Miss Iradukunda Elsa azabanza kuzenguruka umugane w’Uburayi ajyanywe no kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda.

Uru rugendo rwo ku mugabane w’Uburayi azatangira kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri 2017 azahamara ibyumweru bitatu ahave tariki 15 Ukwakira yerekeza mu Bushinwa kwitabira Miss World 2017.

Umuyobozi wa Rwanda inspiration backup, ishyirahamwe ritegura ibikorwa bya miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne yavuze ko Miss Elsa azajya i Bururayi kumurika ibikorerwa mu Rwanda kuko ari wo mugabane uriho Abanyarwanda benshi mu baba mu mahanga kandi bagomba kugira uruhare mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Miss World 2017 irangiye tariki 19 Ugushyingo 2017, Miss Rwanda azahita asubira ku mugabane w’Uburayi ahamare icyumweru, abone kugaruka mu Rwanda.

I Burayi azajya mu bihugu nk’u Budage, u Bufaransa, u Buhorandi, Sweden, u Bubiligi, hose Miss Elsa azagenda yamamaza ibikorerwa mu Rwanda nk’umushinga we.

Ishimwe Dieudonne yavuze ko Miss Elsa yagize umwanya wo kuganira na Miss Mutesi Jolly ku bijyanye n’imyitwarire isabwa mu irushanwa, bityo ngo u Rwanda rwizeye kuzatahukana ikamba.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dwayne Ramm - 27/09/2017 saa 11:49

scroll down to where it says HKEY_CURRENT_USER and expand it by pressing the plus sign beside it. The mouse's motion is translated via a cursor that is certainly displayed on your computer screen. Today's computer scanners have benefited plenty of households - from parents who would like to keep hard and soft copies of a few of their important documents to students who see them useful enough for his or her school and research needs. Feel free to visit my web blog ... Discount Tir ([computingmadeasy.Com->https://computingmadeasy.com/])
Kanda hano umusubize

Kamanzi - 23/09/2017 saa 15:03

Iburayi niwo mugabane ubaho abanyarwanda benshi mubo muri diaspora??? none se ababa muri Afrique ntabwo mubabara????cg nuko bo ari abakene??
Kanda hano umusubize

Omer - 23/09/2017 saa 08:03

Right now it sounds like Drupal is the best blogging platform out there right now. (from what I've read) Is that what you are using on thi bang lai xe b2 - [https://medium.com/->https://medium.com/@saobacviet/] - your blog?
Kanda hano umusubize

Sheri Christianson - 23/09/2017 saa 07:00

My family membeгs all the time say that Ӏ am killing my time һere at net, hoѡever І кnoѡ I am gettіng experience every day by reading such nice content. my website ... [http://thethaominhphu.com/may-chay-bo/->http://montani.org/index.php?a=stats&u=rainavanatta3]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X