Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Runtown atangire gususurutsa Abanyakigali

Mu masha make ari imbere icyamamare muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria(Runtown) araba ataramira Abanyarwanda nyuma y’amasaha make ahageze,aho yanagize byinshi atangaza.


Douglas Jack Agu uzwi nka “Runtown” yaraye ageze mu mujyi wa Kigali akigera ku kibuga cy’ indege I Kanombe muri bike yatangaje yavuze ko yatunguwe n’ ubwiza bw’ Abanyarwandakazi.

Uyu muhanzi wageze mu Rwanda ku isaha ya saa tatu z’ ijoro byitezwe ko aza kuririmba uyu munsi igitaramo kiza kubera kuri Stade Ntoya hanze ahasanzwe haparikwa imodoka.

JPEG - 81.2 kb
Runtown akigera mu Rwanda

Ubwo yageraga I Kanombe ku kibuga cy’ indege uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika byumwihariko mu gihugu cya Nigeria ari naho akomoka yatangaje ko yatunguwe n’ ubwiza bw’ abakobwa b’ Abanyarwanda yabonye I Kanombe nkuko asanzwe abyumva ko u Rwanda rubarizwamo abakobwa beza.

Ibindi uyu muhanzi yatangaje nuko yijeje Abanyarwanda ko aza kubashimisha byimazeyo ati abaza kuhaza nta numwe udataha atanyuzwe kuko ari kimwe mu byamuzanye I Rwanda.

Ku bijyanye n’ umuziki Nyarwanda Runtown yatangaje ko nta muhanzi n’ umwe wo mu Rwanda yaba azi ariko abagira inama yo gukora cyane bakimenyekanisha kugirango n’ ahandi babashe kubamenya.

JPEG - 42.7 kb
Runtown aha yari yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru naSheebah Karungi wa Uganda

Runtown waraye aganiriye n’ itangazamakuru araza gukorana n’ umuhanzi Sheebah ukunzwe muri Uganda ndetse n’ abandi bahanzi bo mu Rwanda harimo Bruce Melody, Charly na Nina ndetse n’ itsinda rya Active.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X