Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ni iki cyihishe inyuma yo kuba Kenya itazakira CHAN?

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru ko Kenya yangiwe kwakira CHAN,nyamara hari hashize igihe iki gihugu cyari cyamaze gutangaza ko kiri gukora ibishoboika byose ngo iri rushanwa rizagende neza.


Kenya yari yarahawe kuzakira irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’ibihugu rikinwa n’abakinnyi bakina muri shampiyona z’ibihugu rya “African Nations Championship” (CHAN) mu mwaka wa 2018 yamaze kuryamburwa kubera ko nta myiteguro yigeze ibaho.

Nk’uko urubuga rwa CAF online.com rwabitangaje uyu mwanzuro wafatiwe mu nama itegura irushanwa rya CHAN yabereye i Accra muri Ghana.

Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryagaragaje impungenge z’umutekano muri Kenya nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rusheshe ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 8 Kanama 2017.

Ibindi kuba imirimo yo gusana Sitade zizakira iki gikombe iri kugenda buhoro cyane kandi igihe kirimo kigenda gisatira irushanwa nyirizina.

Maroc, Ethiopia na Côte d’Ivoire ni byo bihugu byagaragaje ko bishaka kongera kwakira iri rushanwa gusa komite nyobozi ya CAF yaretse n’ibindi bihugu bibyifuza kugira ngo bitange ubusabe mu gihe kitarengeje iminsi 15.

Iri rushanwa rizaba tariki ya 11 Mutarama kugeza 2 Gashyantare 2018.

Ibihugu 15 bizitabira irushanwa rya CHAN 2018 ni:Congo, Libya, Maroc, Cameroon, Nigeria, Zambia, Uganda, Angola, Guinea Equatorial, Mauritania, Sudani, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinea na Namibia.

CHAN iheruka kubera mu Rwanda muri Mutarama 2016 aho yegukanwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwari rwabashije kwitabira iri rushanwa umwaka ushize, uyu mwaka ntirwahiriwe kuko rwasezerewe mu rugendo rwo guhatanira itike yo kuzitabira CHAN umwaka utaha aho rwasezerewe na Uganda Cranes yatsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Kenya yambuwe uburenganzira bwo kwakira amarushanwa ya CHAN muri 2018 nyuma y’inama nkuru y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Caf.

Icyemezo cyatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’inama y’umunsi umwe yayobowe na perezida wa Caf, Ahmed. Inama yaberaga mu murwa mukuru wa Ghana, i Accra.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X