Monaco cosmetics

Diamond ntiyorohewe n’ibihe arimo kubera abagore

Hatarashira kabiri umuhanzi Diamond Platnumz yemeye ko yabyaranye n’umunyamideli wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye "Salome",kuri ubu hiyongereyeho undi mugore wabaye nyampinga i Burundi 2012 amushinja kumubyaraho abana b’impanga akamutererana.

JPEG - 57 kb
Abana b’impanga Miss Burundi 2012 avuga ko yabyaranye na Diamond

Diamond Plutnumz ashobora kuba ari mu mazi abira nyuma y’uko yemeye inda ya Hamisa Mobeto nyuma y’igihe kinini abihakana, uwabaye nyampinga w’igihugu cy’Uburundi mu mwaka w’2012 Honey Jesca aravuga ko Diamond yamuteye inda akabyara abana babiri b’impanga akamutererana ntamufashe kubarera.

Uyu munyamideli wamenyekanye cyane ku izina rya ‘Honey Jesca’ akoresha kuri Instagram kuri ubu ufite imyaka 24 avuga ko yamenyanye na Diamond mu mwaka wa 2013 ubwo yari yagiye kuririmba mu gihugu cy’Uburundi.

Honey Jesca avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kujya aryamana na Diamond aza kumuterinda abyara abana babiri b’impanga gusa kuva icyo gihe Diamond ntacyo yigeze amufasha avuga ko yamutereranye kugeza ubwo ashakanye na Zari (yari inshuti ya Jesca).

JPEG - 41.1 kb
Honey Jesca uhigisha uruhindu Diamond

Diamond nyuma yo kwemera umwana wa Hamissa Mobetto yagaragaye asa n’uwigamba avuga ko nyuma yo kwitwa ingumba igihe kirekire kuri ubu ari se w’abana benshi ku bagore batandukanye.

Gusa kuri ubu biragoranye kumenya niba uyu Melodie Mbonayo niba ariwe Honey Jesca,kuko usanga amasura ajya gutandukana bitewe n’uko ku ifoto imwe ari inzobe indi akaba agikara btyo bikaba bikomeje gucanga benshi.

Diamond Platnumz,ni umuhanzi ugezweho muri Tanzania no mu karere u Rwanda ruherereyemo.Uyu muhanzi yagiye avugwaho gukundana n’abagore batandukanye ariko bakaza gutandukana bamwe bamwanze abandi nabo akabanga.

Yavuzweho gukundana na Jacqueline Wolper, Auntie Ezekiel, Jokate Kidoti, Penny Mungilwa,Dillish Matthews,Hamisa Mobeto ari nawe uherutse kumubyarira undi mwana.Zari babana nk’umugore n’umugabo nawe yaje asimbujwe Wema Sepetu.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Tanzania,akomeje kuvuga ko uku kujarajara kwa Diamond biri mu bishobora gutuma Zari yigira gushaka undi mugabo kuko ngo arimo kugenda aremererwa no kubona uyu muhanzi amuca in yuma kandi ntacyo yamuburanye.Kuri ubu biravugwa ko Diamond arimo gutereta Zari bundi bushya.
Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Claude Masabo - 25/09/2017 saa 18:07

Ubarimvyinkabo Bitezumuriro Kuk Bakoribinkurany Nivy'imana Ishaka
Kanda hano umusubize

aline - 25/09/2017 saa 16:09

Hanyumase uru rukobwa rwurukara mbona niwe wuwo uri hejuru winzobe?? rekareka diamond nawe yaragowe nabayaya bose baraje bamuteshe agaciro ngo yabateye inda?? aheee nibaturekere umusani diii ubu ntihagiye kubura nikikigali cyayikuye muri boite kigiye kumusebya!!!!! Muramenye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X