Monaco cosmetics

Ally Soudy yacitse ururondogoro ku bw’amashusho y’indirimbo "Marina"-Video

Nyuma y’iminsi mike umuhanzikazi Marina asohoye indirimbo ye nshya yitiriye izina rye,kuri ubu amashusho yayo yamaze kujya hanze bituma umunyamakuru Ally Soudy ayivugaho byinshi bitewe n’uburyo amashusho akozwemo.


Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe bakizamuka,ashyize hanze aya mashusho mu gihe yari amaze igihe azenguruka hirya no hino ayimenyekanisha mu bitaramo bitandukanye.

Muri iyi minsi yari arimo gukorana bya hafi n’umuhanzikazi wo muri Tanzania "Ray C" aho basangiraga urubyiniro rumwe mu kurushaho kwigarurira abafana babo bari hirya no hino.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook,Ally Soudy wamamaye mu Rwanda ku maradiyo atandukanye atarajya muri Amerika,aho yemeje ko Marina afite impano yo kuririmba idafitwe na benshi.

Yagize ati"Iyi wenda reka ndeke kuyigira a Breaking News ariko mubyukuri uyu umwana w’umukobwa afite impano y’umuziki idasanzwe!

Narimaze iminsi nibaza undi muhanzi w’umukobwa uzaza akurikira Charly na Nina, maze kumva ijwi n’imiririmbire ya Marina naramwenyuye ndavuga ngo iwacu impano zirahari tu!"

JPEG - 35.5 kb
Ally Soudy wacitse ururondogoro kubera imashusho y’indirimbo nshya ya Marina

Yakomeje agira ati"Nimba utemeranya nanjye, ndabyumva kandi ndabikubahira, ariko fata byibura iminota itatu yawe gusa ukande kuri iyo link munsi wumve ibyo mvuga nimba hatarimo ukuri!

Marina, sinkuzi, sauf kukubona mubinyamakuru munkuru zitandukanye na social medias, gusa icyo nakubwira nimba uzasoma ubu ubutumwa ni uko ufite impano y’umuziki kandi yihariye.

Ni ubiha agaciro, ukagerageza gukora cyane uharanira kuba umunyamwuga muri byose bisabwa umuhanzi, ntakabuza bitarenze 2018, izina ryawe rizaba riri mumazina ya abahanzi nyarwanda bahagaze neza muri muzika, Imana izabigufashemo!"

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P,naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muyoboke - 28/09/2017 saa 14:14

Rwose marina nanjye ndamukunda nashyiremo agatege kandi yirinde kwiteshagaciro kandi afatireho ubudahagarara rwose nkuko ally yabivuze2018 niho cyera he ataramenyekana
Kanda hano umusubize

Ngunda - 26/09/2017 saa 05:47

Uyu mukobwa ni mwiza pe ariko agiye kwiyangiza!! Araje yiteshe agaciro yigire umu Star ejo tuzumve indangagaciro z'umunyarwandakazi yarazitaye. Iyo urebye abakobwa n'abahungu baba star imibereho baba bafite usanga nta kirazira bagira ari nayo mpamvu basoza nabi. amafaranga arayabona n'ibindi akeneye akabibona ariko ugasanga azasoza nabi bitewe no kwiyandarika no kutagira icyo batinya. Njye mbyaye umwana akaba umu star namusezerera mu bana nabyaye kuko sinjya numva ko nazabona ubutunzi ku mwana wanjye buvuye mu kwiyandarika. Iyo urebye imibereho ba mama bagize usanga itandukanye cyane n'imibereho iriho ubu! njya nibaza ko hari igihe kubona abantu babana akaramata bizacika ujye ubaza uti ese ibyo bintu kera bitaga akaramata byabaga ari ibiki kuko abakobwa n'abahungu bubu ntacyo bagitinya. Dukwiye gutoza abana kugana insengero kugira ngo Imana ibabe hafi mu mikurire yabo aho kubatoza kuziyandarika. Kwiyandarika mvuga si ugusambana gusa no gukora ibikorwa by'urukozasoni bidakwiriye igitsina gore uba wiyandaritse. (nko kwereka abakuzi n'abatakuzi ubusa bwawe)
Kanda hano umusubize

Malik - 26/09/2017 saa 07:41

Ngunda reka umwana yamamare hanyuma nawe ntugire ikibazo ntamustar uzabyara, "Icyuma kiva kundege"
Kanda hano umusubize

Amani Proto - 25/09/2017 saa 15:59

Nemeranwa neza cyane na Ally Soudy. Marina afite impano kabisa. Imana izabimufashemo.
Kanda hano umusubize

Amani Proto - 25/09/2017 saa 15:59

Nemeranwa neza cyane na Ally Soudy. Marina afite impano kabisa. Imana izabimufashemo.
Kanda hano umusubize

jean Damascene - 25/09/2017 saa 15:41

Kabisa,azabasha nadahita azima.Ally soudy nawe ntitwamuherukaga. Murakoze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X