Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Man Martin agiye kuzenguruka u Rwanda akora ibitaramo byo kumurika album ye

Umuhanzi Maniraruta Martin uzwi nka Mani Martin,agiye kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda ahereye i Rubavu mu bikorwa byo kumurika Album ye yise "Afro"


Uyu musore agiye gukora ibi bitaramo,nyuma y’uko mu cyumweru gishize yari yasubiyemo indirimbo ye "Afro"ari kumwe na Eddy Kenzo umaze kwamamara muri Uganda.

Mu karere ka Rubavu,ni ho Mani Martin azatangirira ibi bitaramo taliki ya 30 Nzeri 2017, akurikizeho i Huye, i Musanze asoreze ku banya Rusizi ku itariki 21 Ukwakira mbere y’ uko akora igitaramo kiruta ibindi ku wa 4 Ugushyingo kuri Hotel Serena i Kigali.

Mani Martin avuga ko yishimira intera amaze kugeraho ari imbaraga z’Imana,gusa nanone agashimira abafana bamubaye hafi kugirango abe uwo ari we.

Ati, “abantu benshi bakunda ibihangano byanjye cyane, ari nayo mpamvu nateguye gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bwinshi bwabo bwagiye bungeraho bangaragariza inyota bafite yo gutaramana nanjye imbona nkubone”

Uyu muhanzi inganzo ye yatangiye guhishurwa ubwo yari agisengera mu itorero ADEPR nyuma yo gushyira hanze indirimbo "urukumbuzi" ndetse n’izindi zitandukanye.

Nyuma yo kuva muri iri torero yatangiye gushyira hanze ibihangano bifite ingufu,bikuraho amagambo yavugaga ko agiye kuzima burundu nk’uko byagendekeye bagenzi be barimo Patrick Nyamitali.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X