Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urwikekwe mu bagize itsinda Tuff Gangs


Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs nanubu ntibarizerana ku buryo bajyana muri Guma Guma nk’itsinda mu gihe baba babemeje. Ibi barabivuga bashingiye ku buryo bafashije Jay Polly yamara gutwara igikombe akabicaho arinayo ntandaro yo gutandukana kwabo.

Aba bose bari bamaze igihe kigera ku myaka ibiri badacana uwaka; bamwe bisunze ikitwa Stone Church abandi biyita Tuff Gangs nshya. Kuri ubu bongeye gutahiriza umugozi umwe ndetse banakora indirimbo bahuriyeho bise For Someone.

Bulldogg, Fireman, Green P na Jay Polly babwiye Isango Star ko bafiye imishinga mu inzu zitunganya muzika kuburyo bidatinze, imizingo bashyizemo amajwi y’abo itangira kujya hanze.

JPEG - 69.7 kb
Abagize itsinda rya Tuff Gangz kuri ubu

N’ubwo bongeye kunga ubumwe ariko ntibakozwa ibyo kuba bajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’itsinda.Bose bahuriza ku kuba buri umwe yajyamo nk’umuhanzi ku giti cye.

Bulldog na Fireman bumvikanye bavugako batakwishimira icyemezo cyo kujya muri Guma Guma nk’itsinda.Ibi babishingira ku kuba barafashije Jay Polly waryegukanye muri 2014 nyamara agatangira kubicaho ubundi bakamwita ‘Kazungu’.

Aganira na Sunday Night , Bulldog ati”Aseka cyane… mu rwego rw’itsinda se ko bitashoboka namwe mubizi bitewe n’uburyo irushanwa riteye, ikiriho nicyo twakora cyatuma twongera kugaragara cyane muri muzika, niba wumva ko kujya muri iri rushanwa nk’itsinda bitashoboka, umuntu arwana no kuba yajyamo wenyine n’ubundi ntago bivuze ko kuba mu itsinda bizabuza abahanzi bari muri Tuff Gangs gukora ku giti cyabo.”

Fireman niyazuyaje yavuze ko bitewe n’uburyo irushanwa rigira impinduka buri mwaka ndetse n’amafaranga atangwa ari macye atabasha guhaza itsinda batarijyamo nka Tuff Gangs.

Ati”Iyo urebye uko ririya rushanwa riteye[amabwiriza ngenderwaho ahindagurika] n’amafaranga abamo, sintekereza ko nka Tuff Gangs byatworohera kujyamo.”
Kuri ubu Tuff Gangs rigizwe na Green P, Fireman, Bull Dogg na Jay Polly. Bivuze ko P Fla warihozemo mbere atarimo.

Jay Polly yumvikanye mu itangazamakuru amara impungenge avuga ko ritazongera gusenyuka kuko ubu bose bafite intumbero imwe ya “Business” mu gihe mbere ngo byari ubuvandimwe gusa.

Iyi ndirimbo bise ‘For Someone’ yatunganyijwe na Nshuti Peter wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka “Producer Trackslayer” usanzwe ukorera muri Touch Record.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X