Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma yo guhagarika muzika Stromae yiyemeje kujya akina amafilimi


Umuhanzi Paul Van Haver uzwi ku mazina ya Stromae ukomoka mu Rwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi nyuma yo gutangaza ko ahagaritse ibikorwa bya muzika ubu , asigaye ibijyanye no gukina amafilimi ubu akaba yatangiye ibikorwa byo kuyobora ikorwa ry’amashusho atandukanye, yakoze filime izahesha u Bufaransa kwakira imikino Olempike mu 2024.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzu ya Mosaert yashinze ndetse n’ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Phantasm, ryemeje ko Stroame yatangiye ari mu bikorwa byo gukora ku mashusho ya filime izifashishwa nka Kandidatire y’u Bufaransa mu guhatanira uburenganzira bwo kwakira imikino Olempike.

Ifatwa ry’amashusho y’iyo filime ryayobowe na Stromae yafatiwe mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Maroc, Côte d’Ivoire no muri Thailand.

Muri iryo tangazo bagize bati "Igaragaza ibi bihe by’intsinzi n’umunezero, gusa ikanerekana ugutsindwa n’umubabaro buri mukinnyi yaba ugitangira cyangwa ubifitemo uburambe ashobora kunyuramo."

Stromae n’abo bayikoranye iyi filime barimo Umubiligi Luc Junior Tam n’Umufaransa Martin Scali, babisabwe na Komite Olempike y’i Paris iri gushaka uko u Bufaransa bwakwakira imikino Olempike mu 2024. Byanagizwemo uruhare n’izindi nzego zirimo ibiro bya Meya wa Paris na Anne Hidalgo. Ni umushinga washowemo imari na Gary Farkas n’ikigo cya Phantasm.

Stromae na bagenzi be bakora amashusho bari kumwe muri uyu mushinga bakoranye no ku wundi mushinga w’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yitwa ’Run Up’ bakoreye Major Lazer, Nicki Minaj na PartyNextDoor, yabiciye bigacika mu minsi ishize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Banakoranye iyitwa ’Coward’ ya Yael Naim.

Kandidatire y’u Bufaransa bwifashishije Stromae yakiriwe na Komite Olempike ku rwego mpuzamahanga muri uku kwezi kwa Nzeri, inemeza ko iyo mikino mu 2028 bwo izakirwa n’Umujyi wa Los Angeles wo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ni bwo Stromae yatangaje ko ahagaritse ibikorwa byose bijyanye n’umuziki kugeza igihe kitazwi. Mbere y’uko afata iki cyemezo, yari yabanje gukora urugendo mu bihugu bitandukanye ku Isi amurika album yise "Racine Carrée" mu bitaramo byasojwe n’icyo yakoreye i Kigali mu Ukwakira 2015.

JPEG - 62.8 kb
Imwe mu ndirimbo ya Nick Minaj iherutse gukorerwa amashusho na Stromae

Nyuma Stromae yahamirije ikinyamakuru Inrocks ko atacyiyumvamo ubushake bwo kuririmba, ngo yumva muri iki gihe yakwiha akanya ntiyongere gukora ibitaramo no gusohora indirimbo nshya ze ahubwo akaba mu umuhanzi mu bundi buryo burimo gufasha abahanzi no kugaragaza udushya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUsabyeyezu Oreste Omar - 3/10/2017 saa 13:22

nibyiza cyane na komereze aho
Kanda hano umusubize

Solange umuhoza - 26/09/2017 saa 14:40

wawuuu nibyiza cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X