Monaco cosmetics

Miss Burundi 2012 yigaramye ibyo kubyarana impanga na Diamond Platnumz

Muri iyi minsi igikomeje kuvugwa mu myidagaduro yo mu karere u Rwanda ruherereyemo,ni abana b’impanga bivugwa ko Diamond Platnumz yabyaranye na Miss Burundi 2012.

Uyu nyampinga yavuze ko uwatangaje ko yabyaranye na Diamond,ari uwahimbye konti(Count) ya Instagram akiyitirira amazina ye.Asanga impamvu yatumye ibyo bibaho ari uko bashakaga kumusebya.

JPEG - 57 kb
Abana b’impanga Diamond yashinjwaga kubyarana na Miss Burundi 2012

Uretse n’ibyo,uyu nyampinga avuga ko uwabikoze wese yagirango abone abantu benshi bamukurikira(Followers) kuri urwo rubuga bityo ngo arusheho kuba icyamamare arubyaze umusaruro.

Indundi.com yanditse ko yavuganye na nyiri ubwite, atangaza ko uwatangaje ibi yakoresheje amazina ya Honey Jesca ariko mu by’ukuri we ngo akoresha akazina ka Honey Asmah ku rukuta rwe rwa Instagram.

Kubwa Asmah yeruye avuga ko uwashakaga kumusebya binyuze kuri Diamond azamenyekana vuba, yongeraho ko atigeze agirana ibiganiro byihariye nawe.

Yahakanye aya makuru nanone abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagaram,ariko ngo akababazwa n’abakomeje kubimwemeza ko ari we wabyanditse muri abo ngo hakaba harimo n’umuhanzi Lolilo.

Uyu mubyeyi w’abana batatu,ngo yatunguwe no gusanga ibihuha by’uko yabyaranye n’uyu muhanzi byamaze gukwirakwizwa mu karere hose kandi mu gihe gito,aho ngo usanga by’umwihariko muri Tanzania nta kindi kihavugwa uretse iby’urubyaro yabyaranye na Diamond.

Kuba Diamond Plutnumz yahanaguweho icyasha n’uyu mugore,ntibikuyeho ko aherutse kwemera ko aherutse kubyarana na Hamisa Mobeto nyuma y’igihe kinini abihakana,ari nabyo benshi bashingiragaho bavuga ko ntakabuza aba bana b’impanga ari abe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

habarugira pascal - 6/10/2017 saa 06:09

je nibaz kw ukuri ari ukuri mumuntu,nimb atavyemer ubundi babimushirira kw ik?
Kanda hano umusubize

charlotte muhawenimana - 27/09/2017 saa 13:29

Kubyara ntakosa ntanubwo aricyaha
Kanda hano umusubize

alfa - 27/09/2017 saa 10:17

Jye hari icyo nketse. Miss yahawe indezo itubutse ngo anyomoze ibivugwa! Ndabeshye ra?
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 26/09/2017 saa 17:51

Uwonyampinga.nindaya
Kanda hano umusubize

habarugira pascal - 6/10/2017 saa 06:11

oya rek kumwagiriz uburaya
Kanda hano umusubize

Solange umuhoza - 26/09/2017 saa 14:28

hey,,,ndumva ntagitangaza kirimo kuba babyarana ariko,,,,gusa ukuri kuba kuzwi na nyirubwite ntawundi, kd ngo se wumwana amenywa na nyina,,tx
Kanda hano umusubize

Sibomana - 27/09/2017 saa 08:49

Oya Yakosheje
Kanda hano umusubize

havugimana eria - 5/10/2017 saa 14:43

naribi kubyo uvuze?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X