Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Babiri ngenderwaho muri Rayon Sport bashobora kudakina uyu munsi

Rutanga Eric na Yannick bahoze bakina muri APR bashobora kudakina kuri uyu munsi kubera ibibazo by’imvune bivugwa ko kuri aba bakinnyi bombi.

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo yo kwitegura kurangiza umukino wa Super Cup wasubizwe kuwa Gatandatu taliki ya 24 Nzeri 2017 ugeze ku munota wa 63,ndetse abasore babiri bitwaye neza kuri uyu mukino Rutanga Eric na Mukunzi Yannick ntibagaragaye mu myitozo aho Rutanga yari ariho barafu mu gihe Yannick nawe afite imvune.

JPEG - 38.7 kb
Yannick Mukunzi ashobora kudakina uyu munsi

Mu mukino w’uyu munsi,biteganyijwe ko aba basore bashobora kuza ku kibuga bakabasimbuza mbere y’umukino cyane ko amakuru agera ku mirasire.com avuga ko imvune aba basore bafite zitatuma bakina umukino wo kuri uyu munsi.

Umukino w’uyu munsi urabera I Nyamirambo ku I saa kumi aho harakinwa iminota 27 yari isigaye nyuma yo gusubikwa kubera ibura ry’umuriro wo kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

JPEG - 25.6 kb
Rutanga Eric nawe ashobora kudakina uyu munsi

Igiteganyijwe kuri uyu munsi ni uko uratangira hahanwa ikosa Nshuti Innocent yari amaze gukorera umusore Rutanga Eric ari naho uyu musore yakuye iyi mvune itumye ataza gukina.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ha - 27/09/2017 saa 07:33

ntakabuza iragitwatwara
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X