Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bishop Rugagi nawe ngo ajya yumva bavuga ko ajya guhaha imbaraga muri Nigeria

Umuhanuzi Bishop Rugagi umaze kwamamara mu Rwanda bitewe no gukora ibitangaza birimo ibyo gusengera abarwayi,abamugaye ,abatabona bagakira,ariko hakaba hari abahera mu gihirahiro bibaza niba ari Imana ibimukoresha,kuri ubu nawe avuga ko ajya yumva hari abavuga ko ajya kugura imbaraga zibimufashamo mu gihugu cya Nigeria.

JPEG - 86.5 kb
Bishop Rugagi Innocent

Bishop Rugagi Innocent,si ubwa mbere si n’ubwa kabiri avuga k’ubantu bavuga ko akoreshwa n’imbaraga za sekibi,ndetse bakavuga ko imbaraga zimukoresha ibitangaza yazihashye mu Gihugu cya Nigeria.

Bishop Rugagi Innocent mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu Iteraniro yagarutse kuri aba bantu bavuga akoreshwa na Satani. Mu magambo ye yagize ati: ” Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi shitani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo ikabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu ikabishyurira, ababuze urubyaro ikabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita,…. Iyo ntiyaba ari satani ndabarahiye.

Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo.”

Bishop Rugagi yagarutse ko ubu agiye gukora umurimo w’Imana mu buryo burambuye kuko ubu afite aho akorera hisanzuye.

Yagize ati: ” Ubu ntabwo ari nka byabindi nabaga nfite iminota ibariye, hoya ubu Televisiyo n’iyacu( TV7) Nzajya nkora umwanya munini ushoboka mfashe n’abantu benshi bihagije. Hanyuma abantu bazamenya ugukora kw’Imana bagutandukanye n’ugukora kwa satani.

Ibyo gukora ibitangaza Rugagi amaze gukora,kuri ubu hiyongereyeho ko azajya azura abapfuye,aho azajya azenguruka bimwe mu bitaro birimo iby’i Kanombe maze akajya mu buruhukiro agasengera abapfuye bakazuka.

Avuga ko ibindi bitangaza byose Imana yamaze kubimukoresha, igisigaye ari uko agiye kujya ajya mu Bitaro nka Kanombe na CHUK akajya mu buruhukiro bwabyo (Morgue) akazura abapfuye bagasohoka bagataha ari bazima.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/10/2017 saa 17:41

Imana yatanze impano nyinshi pe umuntu wese yizeye yasengera umurwayi agakira gusa nibasenge abantu bakire ariko bekubakuramo frw kuko niba yaraherewe ubuntu nawe atangire ubundi nibwo azagororerwa
Kanda hano umusubize

Gentil - 30/09/2017 saa 09:17

Ariko ndumiwe azajye ajya nomubituro abashyinguwe abakureyo ubwose ikimenyetso cy'uko adakoreshwa nimbaraga y'umwijima nikihe ahubwo yitonde kuko arirahuriraho amakara yaka.
Kanda hano umusubize

- 30/09/2017 saa 07:08

Ni ibihe bya nyuma
Kanda hano umusubize

Muhoza Marie - 30/09/2017 saa 03:38

Ahubwose abapfuyese bari ikanombe honyine!!Uwazura mom namuha ubuzima bwange bwose!! Imana nigitangaza twemerako izazura abacu bose tukongera kubabona!!
Kanda hano umusubize

- 29/09/2017 saa 12:00

azaha abaganga ibiceri binjize abantu be muri morgue bipfishe hanyuma aze hanyuma aze abeshya ko bazutse
Kanda hano umusubize

nzovu - 29/09/2017 saa 08:26

Nibyo kabisa John uri umuntu w'umugabo pe abanze akure abarwayi mu bitaro aho kubazura barangije gupfa ! Wabona we arwara akajya kwivuza mu mahanga
Kanda hano umusubize

nzovu - 29/09/2017 saa 08:18

Pastor njye sinemeranya nawe ! Kuzura abapfuye? Ngo bagaruke bakore iki ? Mu minsi ya nyuma benshi bazayoba kubera uburyarya bw'abigisha bazajya bakora ibitangaza nk'ibyo Rugagi akora .Reka kubeshya abantu ngo wazura abantu nkaho ari wowe wiha ububasha bwo kuzura abantu ?????? Bizarangira Imana ikugaragaje kubera kwishyira hejuru .Ubundi se Imana iyobewe aho morgue ziri mu isi yose ishaka ntiyabazura utiriwe ujyayo ahubwo usubire mu masengesho kandi wihane kuko Imana
Kanda hano umusubize

Kays - 29/09/2017 saa 03:28

Ha n'undi wese yakwibaza ukuntu ashyira muri Gahunda ze kuzura abapfuye, Ndumva ntabyemeye pe! Eh ati "ubu noneho ngiye kujya nzura abapfuye?!!?!" Biragaragara ko yakoze n'igerageza.
Kanda hano umusubize

Arsenal - 29/09/2017 saa 01:53

rugagi numutubuzi cyanee ageze naho avugango agiye kuzura abapfuye? Ahubwo reta igire icyo ikora
Kanda hano umusubize

- 28/09/2017 saa 14:24

NGO harya ni TV 7 iyo c yo yaje ryari gusa njye ndatangaye
Kanda hano umusubize

EMILE - 28/09/2017 saa 09:31

yirengagje ko buri wese afite kujya kuruhukira mu gituro, niba Imana yemeye ko umuntu apfa akaba aruhutse imiruho yo muri iyi si igihe agitegereje ko impanda y'Imana ivuga azabasha ate kuvuguruza Imana ku mwanzuro yo yafashe? Aho ntiyibwira ko gupfa ku mukristo ari bibi? No mu rupfu harimo urukundo rw'Imana .
Kanda hano umusubize

EMILE - 28/09/2017 saa 09:25

yirengagje ko buri wese afite kujya kuruhukira mu gituro, niba Imana yemeye ko umuntu apfa akaba aruhutse imiruho yo muri iyi si igihe agitegereje ko impanda y'Imana ivuga azabasha ate kuvuguruza Imana ku mwanzuro yo yafashe? Aho ntiyibwira ko gupfa ku mukristo ari bibi? No mu rupfu harimo urukundo rw'Imana .
Kanda hano umusubize

EMILE - 28/09/2017 saa 09:23

Gupfa si bibi ku bafite ibyiringiro byo kuzazuka umuzuko wa mbere.
Kanda hano umusubize

EMILE - 28/09/2017 saa 09:21

yirengagje ko buri wese afite kujya kuruhukira mu gituro, niba Imana yemeye ko umuntu apfa akaba aruhutse imiruho yo muri iyi si igihe agitegereje ko impanda y'Imana ivuga azabasha ate kuvuguruza Imana ku mwanzuro yo yafashe? Aho ntiyibwira ko gupfa ku mukristo ari bibi? No mu rupfu harimo urukundo rw'Imana .
Kanda hano umusubize

KABANGO James - 28/09/2017 saa 08:21

IKIMENYETSO simusiga yuko ba RUGAGI baba bateka imitwe,nuko bavuga ko bakiza abantu baje mu nsengero zabo,mu gihe YESU n'Abigishwa be bagendaga ahantu hose bakiza abantu bamugaye n'impumyi.Mu Rwanda dufite ba KAJOLITI n'Impumyi nyinshi cyane.Nta muntu numwe tuzi neza turabona aba biyita "abakozi b'imana" bakiza.Baliya bavuga ko bakijije mu nsengero zabo,ni abantu tutazi baha amafaranga,baba baturutse kure.Noneho bakaza bigize abarwayi cyangwa bicumbagiza.Aba ba PASTORS,Bible ibita "IBIRURA" byigira INTAMA (Wolves which come as SHIP).Imana nijya kurimbura abantu babi ku munsi w'imperuka,nibo izaheraho.
Kanda hano umusubize

Rutembesa Odile - 28/09/2017 saa 07:23

ariko se niba akorera Imana kuki agira ikicaro ko Yezu uwo yiyitirira atagiraga aho akorera ijambo ry' Imana ritubwira ko yagendaga agira neza aho anyuze hose Yahagurutse we kubushake bwe akagana amavuriro ko ari nabwo Imana yaza muha umugisha muri babahire imibwira ngo nari ndwaye uransura maze abakize kuko bo barabishaka.
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 28/09/2017 saa 06:32

aba nabatekamutwe nka salongo wo mubugesera niba bakora ibitangaza bazaze ikanombe nyarugunga kuba demob imana ntiyangaja ntanubwo ihemba murabatubuzi nkabandi
Kanda hano umusubize

John - 28/09/2017 saa 05:46

Biratangaje kumva Past avuga ko satani adafasha abantu.None se ayobewe ko yigira malaika w'umucyo kugira ngo ayobye n'intore z'IMANA niba bishoboka?Ahubwo se ubukire bw'iyi minsi bufitwe na ba nde?Si aba Illuminates?Past witonde kuko Yesu ntiyazanwe no gukora ibitangaza gusa.Na shitani arabigira,abapfumu be barabikora,abamgiciens barabikora,abajyakuzimu cg Nigeria nyine nabo barabikora.Mwitonde IBYERA BYOSE SI AMATA!
Kanda hano umusubize

Simbyemeye Thomas - 28/09/2017 saa 04:55

Noneho twizere ko i bitaro bigiye gufunga imiryango,nta muntu uzongera gupfa. Vive Rugagi!!! Bishop Rugagi oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!nakwambiya ni hatari siku za mwisho kweli.Ok!
Kanda hano umusubize

- 2/10/2017 saa 03:38

Oya Nshuti, ntabwo ibitaro bizafunga imiryango, ahubwo hagowe Rusoso n'ahandi ku marimbi, abacuruza ibyo gushyingura bose baratashye pe. Yewe iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe noneho rwose ukuri kugiye kujya ahabona tumenya Imbaraga z'Imana akorera. Ubanza ibyiza yarajyaga kureka tukabona ibikorwa aho kutwizeza ibitangaza tukazaheba umusaruro.
Kanda hano umusubize

aliaskezajoselyne - 2/10/2017 saa 03:44

Oya Nshuti, ntabwo ibitaro bizafunga imiryango, ahubwo hagowe Rusoso n'ahandi ku marimbi, abacuruza ibyo gushyingura bose baratashye pe.Yewe iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe noneho rwose ukuri kugiye kujya ahabona tumenya Imbaraga z'Imana akorera. Ubanza ibyiza yarajyaga kureka tukabona ibikorwa aho kutwizeza ibitangaza tukazaheba umusaruro.
Kanda hano umusubize

aliaskezajoselyne - 2/10/2017 saa 03:47

Oya Nshuti, ntabwo ibitaro bizafunga imiryango, ahubwo hagowe Rusoso n'ahandi ku marimbi, abacuruza ibyo gushyingura bose baratashye pe.Yewe iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe noneho rwose ukuri kugiye kujya ahabona tumenya Imbaraga z'Imana akorera. Ubanza ibyiza yarajyaga kureka tukabona ibikorwa aho kutwizeza ibitangaza tukazaheba umusaruro.
Kanda hano umusubize

Jean Damascene - 28/09/2017 saa 04:05

A haaaahaaa
Kanda hano umusubize

jean - 28/09/2017 saa 04:04

Kwenda ngo uzajya muri morgue ? Yewe gerageza pe!
Kanda hano umusubize

Uwamahoroshadia - 27/09/2017 saa 19:11

Kuzura abapfuye ubwose nuzura abapfuye Imanayo izakora ik!abapfuye bazazurwa nuhoraho.naho ww urumwana wumuntu.
Kanda hano umusubize

KAGABO John - 27/09/2017 saa 15:31

Mperutse kubona abantu benshi batoye umurongo,bagaha amafaranga menshi Bishop RUGAGI.Noneho akababwira ko agiye kubasengera bakabona imodoka za V8 n'amazu ya Etages.Noneho bintera amatsiko,njya kugenzura muli BIBLE,niba Abakristu bagomba kurya amafaranga y'abayoboke babo.Dore ibyo nasomye muli Bible: YESU yasize asabye abakristu nyakuri,ko bagomba "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Iyo Intumwa za YESU zakoraga IBITANGAZA,umuntu wese wageragezaga kuziha amafaranga,zaramubwiraga ngo: "Uragapfana n'ayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-19).Intumwa PAWULO,nawe yakoreraga imana adasaba amafaranga (Ibyakozwe 20:33).Yasize asabye Abakristu nyakuri,gukora bakitunga,aho kurya amafaranga y'abayoboke babo (2 Tesalonike 3:8). Aba biyita "Abakozi b'imana",Bible ibita "Abakozi b'inda zabo" (Abaroma 16:18). Muli Yesaya 56:11,imana ibita "Abashumba b'ibisambo".Bible idusaba kubirinda.
Kanda hano umusubize

Rutembesa Odile - 28/09/2017 saa 07:20

kdi wowe mbona uzi ubwenge Yezu aravuga muri Matayo 24.(1 gukomeza )ati mu minsi yanyuma hazaza abahanuzi benshi biyitirira izin aryanjye banakore ibitangaza mu izina ryanjye ariko atarinjye ubohereje arangije aravuga ati ibi mbibabwiye hakiri kare ngo mutazajyayo. abagana Rugagi Mwese murambabaje rero
Kanda hano umusubize

john - 27/09/2017 saa 12:15

yabanje abakiri mubitaro bagataha se!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X