Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bob Wine yihandagaje avuga uko yatorotse Polisi yamushakiraga hasi hejuru

Umuhanzi Bob Wine uherutse kuba umudepite muri Uganda,yigambye ko aherutse gucika inzego z’umutekano zamuhigishaga uruhindu azikwepeye mu tuzu abasore bakunze kubamo ztuzwi nka Ghetto.

Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye mu muzika nka ‘Bobi Wine’ uherutse gutorerwa kuba umudepite muri Uganda, yigambye gucika polisi yari yagose urugo rwe abuzwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, yongera guhurira nabo mu muhanda nabwo abacikira kuri moto.

JPEG - 97.2 kb
Aha yari yaraye muri Ghetto

Bobi Wine ukunze no kwiyita The Ghetto President, yari amaze iminsi yitandukanyije n’abandi bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko ingingo y’imyaka umukuru w’Igihugu agomba kuba atarengeje ivugururwa, kugirango Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Ibi ngo byatumye polisi igota urugo rw’uyu muhanzi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kugirango atajya mu Nteko Ishinga Amategeko ahigirwaga umushinga ku ngingo iri mu Itegeko Nshinga igena imyaka ushaka kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje.

Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kivugako ko uyu muhanzi yagiye kurara muri ghetto mu gace ka Kamwokya mu ijoro ryo ku wa Mbere, kuko ngo yari afite amakuru ko polisi iri bugote inzu ye iri ahitwa Magere muri Wakiso District, abyuka atega moto yamufashije guhunga kugira ngo agere ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Bobi Wine amaze kugera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, yagize ati “Polisi yagose urugo rwanjye kugira ngo imbuze kujya mu bandi uyu munsi. Nabigiye amayeri. Ijoro narimaze ahandi muri ghetto. Ubwo najyaga ku ngoro, bahagaritse imodoka yanjye muri Kamwokya nsimbukira kuri moto, bagerageje kunkuraho abamotari barabarwanya. Ubu ndi mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.”

Uyu muhanzi wakurikiwe na polisi kuva aho yaraye kugera mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ngo yinjiye yihuta adasatswe kubera igitutu yari yashyizweho n’abamwirukansaga. Polisi ntiyigeze itangaza impamvu yashatse kumuta muri yombi.

Polisi ya Uganda yaherukaga gufata Bobi Wine, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari avuye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yitabiriye inama ya Global Goal, Nyuma bazakumurekura.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Basabose - 10/10/2017 saa 08:34

Ahubwo ndumva muri Uganda niriya myaka bagombye kuyigabanya kuko ni myinshi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X