Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Karekezi Olivier yishongoye kuri Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports,Karekezi Olivier,yishongoye kuri APR Fc aho yavuze ko iyo umuriro utaza kubura ubwo bakiniraga ku Gisenyi,iyi kipe itozwa na Jimmy Mulisa yari gutsindwa ibitego birenze bibiri.


Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports asanga kubura umuriro mu mukino ubanza w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, byarafashije ikipe ya APR FC kuko iyo bitagenda uko yari kuyinyagira ibitego birenze 2, ayitsinze kuri uyu mukino.

Ibi Karekezi yabitangarije itangazamakuru nyuma y’umukino yari amaze gutwaramo igikombe kiruta ibindi kuri uyu wa 3 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, asubiza kapiteni wa APR FC Rugwiro Herve we, usanga gusubika umukino no kuwusubukura mu buryo budafututse byarafashije Rayon Sports kubatwara igikombe.

“ Njyewe ntabwo menyereye gukina umukino umwe mu buryo nk’ubu, busa na Serie.” Rugwiro Herve, Kapiteni wa APR FC.

“ Kuki hatakurikijwe amategeko, umukino ube watangira bundi bushya nk’uko bisanzwe bikorwa. Gusa, Twe ibimaze iminsi biba ntabwo tubyishimiye, igikombe cy’Agaciro twabaye a ba mbere igikombe ntitwagihabwa, sinzi njye.”

Uyu myugariro wa APR FC avuga ko Rayon Sports ni ubwo yemera ko ari ikipe nziza nayo, ariko yigiriye amahirwe muri iyi minsi.

“ Umukino wabereye i Rubavu twarayirushije cyane, ariko iza gutsinda. Twarayirushaga hagati mu kibuga, ibona uburyo 2 (Narabwibariye nkina inyuma), ibubyaza umusaruro, mu gihe twe twahushaga ibitego. Bari bamaze umwaka n’amezi nka 4 batadutsinda, ubu nabo wenda ni igihe cyabo, ahandi tuzahurira natwe tuzayitsinda.”

Karekezi Olivier we avuga ko ibyo myugariro Rugwiro Herve avuga atari ko bimeze, kuko ikipe ya APR FC yagize amahirwe ahubwo umuriro ukabura.

“ Ibyo si ukuri, kuko iyo umuriro utabura i Rubavu, ukurikije uko umukino wagendaga, APR FC yagakwiye kuba yaratsinzwe ibitego 4 cyangwa 5, kuko byagaragaraga ko turi mu mukino neza kubarusha.” Karekezi Olivier, umutoza wa Rayon Sports.

“ Umukino urangiye ntabwo twari tuziko undi mukino uzaba kuri uyu wa gatatu, abakinnyi bigiriye muri ambiance, gusa ndabashimira ko bitwaye neza muri rusange muri iyi minsi ishize, bakaba bahaye Rayon Sports ibi bikombe 2.”

Aya makipe 2 y’abakeba aratangira shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, APR FC yakira Sunrise ku wa gatandatu, naho Rayon Sports yakire AS Kigali ku cyumweru.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hh - 2/10/2017 saa 05:43

Mbega umunyamakuru! Titre ntihuye n'inkuru kbs!
Kanda hano umusubize

noel - 30/09/2017 saa 19:37

samahirwe.gusa ekip ihaze neza
Kanda hano umusubize

noel - 30/09/2017 saa 19:37

samahirwe.gusa ekip ihaze neza
Kanda hano umusubize

kagina - 30/09/2017 saa 17:51

Niba mushaka gutera imbere no gukosora ibitagenda neza, mwagombye kwemera gukosorwa ntimunyonge ibitekerezo by'abantu
Kanda hano umusubize

kagina - 30/09/2017 saa 17:51

Niba mushaka gutera imbere no gukosora ibitagenda neza, mwagombye kwemera gukosorwa ntimunyonge ibitekerezo by'abantu
Kanda hano umusubize

Etic - 30/09/2017 saa 03:40

mwagiye mwandika mwabanje gutekereza!
Kanda hano umusubize

Aline - 29/09/2017 saa 06:35

ubuse ko umutwe wiyinkuru udahuye nibyo mwanditse...nonsense
Kanda hano umusubize

- 29/09/2017 saa 05:33

mujye mushishoza umutwe w'inkuru. Ngo Karekezi yishongoye kuri Rayons sports cg APR Fc?
Kanda hano umusubize

- 29/09/2017 saa 04:12

murebe umutwe w' inkuru mwanditse maze mukosore(ngo yishongoye kuri rayon!!)
Kanda hano umusubize

HOD - 28/09/2017 saa 16:56

Nibyo pee! Baraducitse tu!
Kanda hano umusubize

prosper - 28/09/2017 saa 07:08

Jya umenya guhuza umutwe n,ikibuno wana.
Kanda hano umusubize

bob - 30/09/2017 saa 03:29

Wowe wiyise Prosper ugira discipline?Ndakubaza"umutwe ni inde, ikibuno ni inde?"
Kanda hano umusubize

Breath Petero - 1/10/2017 saa 18:18

Nibyo titre ntabwo ihuye ninkuru. Nukuyobya abantu benshi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X