Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Neg G The General arikoma agakundi karimo Muyoboke na Producer Clement

Umuhanzi Ngenzi Serge wamamaye nka Neg G The General,arikoma bikomeye agakundi karangajwe imbere na Muyoboke na Producer Clement ko biharye amafaranga yo mu myidagaduro bityo ngo ntibatume hari abandi bakirigita ifaranga nk’uko bamerewe.


Ibi Neg G yabitangaje mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Dix ejo kuwa Kane,aho yumvikanye avuga ko amafaranga ava mu myidagaduro yihariwe n’abantu bamwe abandi bakaba basa n’abaririra mu myotsi.

Uyu musore avuga ko hambere umuhanzi yakoraga cyane akabona amafaranga bitewe n’ibikorwa bye,ariko kuri ubu ngo amafaranga yaheze mu bantu bamwe bafite amikoro ahagije ku buryo bisa no gushora imari ariko ku bafite igishoro gihagije.

Aha yatanze urugero ku muhanzi Riderman,aho ngo mbere indirimbo ze zacurangwaga ku maradiyo ariko ubu ngo ntawe upfa kuzumva ku buryo bworoshye bitewe n’uko yaretse gutanga ruswa mu banyamakuru ngo bazicurange.

Aho rero niho ahera avuga ko kuri ubu abafite ubushobozi aribo bamenyekanisha ibikorwa byabo.Aha yatunze agatoki Muyoboke na Produce Clement ko bari ku isonga mu bafite ubwo bushobozi bwo kwamamaza ibyo bakora ari nayo mpamvu amafaranga yo mu myidagaduro yaheze mu maboko yabo.

Ahanini ngo aba bagabo bashora amafaranga baze abahanzi babereye abajyanama mu by’umuziki bakazamuka umusubirizo.Tubibutse ko Muyoboke areberera inyungu z’umuziki w’itsinda rya Charly na Nina riri mu matsinda akunzwe kugeza ubu mu Rwanda ,naho Clement we akaba areberera iz’umugore we Butera Knowless nawe uri mu bahanzi bakunzwe.

Uyu muraperi asanzwe azwiho kutarya indimi bitewe n’uko avuga ibimurimo atabica ku ruhande aho atanatinya kuvuga amazina y’abantu runaka abashinji ibi cyangwa biriya.

Mu minsi ishize we n’umuhanzikazi Asinah bashyize hanze indirimbo yaririmo amagambo yibasira abahanzi b’ abaraperi harimo Jay Polly, ndetse na Riderman nkuko byumvikanagamo.

Hatarashira kabiri bahise barebana ay’ingwe ntibacana uwaka maze Neg G yibasira Asinah avuga ko yamuvuze nabi amurenganya bitewe n’ indirimbo ya “ Kagoma “ nawe avuga ko agiye kwihorera agashyira hanze indirimbo yitwa Mukasine izaba isebya uyu muhanzikazi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X