Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Knowless ngo arifuza kureba mu mitima y’abantu

Butera Jeanne d’Arc umuhanzikazi uzwi ku mazina ya Knowless aratangaza ko aramutse ahuye n’Imana nyuma yo kuyishimira ibyiza yamukoreye yayisaba ubushobozi bwo kureba mu mitima y’abantu akarebamo ababi n’abeza n’imigambi ibarimo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement uri mu bahanzi bubashywe muri muzika Nyarwanda, avuga ko aramutse ahuye n’Imana hari icyifuzo kimwe gusa yayisaba.

JPEG - 69 kb
Butera Jeanne muri Studio za RBA

Abajijwe icyo yasaba Imana aramutse ahuye nayo, yatangaje ko yabanza kuyishimira mbere y’uko ayisaba.Ngo mubyo yamuhaye biri ku rutonde rw’imbere n’umwana mwiza kandi yishimira.

Avuga ko yakuze yifuza kubyara umukobwa ubwo azaba arushinze ndetse buri gihe akaba ajya yicinya icyara niyo yaba ari mu nzu zitunganya muzika agashima Imana ari gukora indirimbo.

Yavuze ko 90% y’ibyishimo afite kugeza uyu munsi abikesha kuba ari umubyeyi byongeye akaba yarabyaye umukobwa nk’uko yahoranaga inzozi zo kuzibaruka umwana we w’imfura w’umukobwa.

Yakomeje avuga ko icya mbere yasaba Imana ari ukumuha ubushobozi bwo kureba mu mitima y’abantu kuko abantu biyoberanya.

Ati” Buriya impamvu nasaba Imana icyo kintu n’uko umuntu ari mugari cyane cyane cyane … Inyamaswa iyo irakaye irabikwereka , iyo inezerewe n’ubwo idaseka ariko urabibona ko ifite umunezero."

Yungamo ati “Abantu turatangaje cyane ushobora kuba ubabaye ariko inyuma ntubigaragaze, abantu bakabona wishimye nyamara mu mutima uri gushira. Impamvu ibintera n’uko umuntu ari mugari.”

Yasobanuye ko icyatuma asaba icyo cyifuzo atari uko nta muntu wamuhemukiye ahubwo ko nta muntu w’intungane uri ku Isi.Ngo byose biterwa n’uko umuntu yiyoberanya ku buryo gutahura amayeri ye bitoroshye.

Ati "umuntu yajya ajya gukora amakosa undi bari kumwe agahita amubuza kubera ko yamaze kumenya icyo agambiriye kitari cyiza."


Arongera ati ”Kera mu gihe cya Jenoside n’ubwo wenda nari nkiri muto ariko nari nzi ubwenge, wajyaga kubona ukabona umuntu w’umupapa atwaye akana akagatuka kubera kamusekeye byabindi by’abana bakunda kwisekera, akagatuka nk’igitutsi kibi cyane , ukibaza ese ? nyine udasobanukiwe, ubu rero umuntu amaze gukura nibwo asubiza amaso inyuma akibaza, Ese uriya muntu nka kiriya gihe kariya kana kangana kuriya yagatutse kubera iki ?”

Muri iki kiganiro yatangaje ku mugaragaro ko atinya inzoka ku rwego rwo hejuru anakomoza ku mashimwe afitiye Imana nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa nk’inzozi yakuranye.

Yakomeje avuga ko aho guhura n’inzoka yabona intare imbere ye, ati” Buriya mu bintu ntinya inzoka. Aho kugira ngo mpure n’inzoka nahura n’intare kuko wenda mba mbona itantera ubwoba cyane ko tuba turebana kandi twenda kureshya ariko inzoka yo ni urundi rwego rw’inyamaswa ntajya nifuza guhura nayo.”

Knowless kuri ubu yatangiye kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Uzagaruke’.Ni nyuma yo gutunganya no gushyira hanze indirimbo yise ‘Winning Team’.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niwamanya silas - 5/10/2017 saa 10:16

imana izamuhe ibyo yifuza
Kanda hano umusubize

NDANDARI EPA - 29/09/2017 saa 12:54

Ibi KNOWLESS avuga,bihuye n’ibyo umufaransa witwaga VOLTAIRE yigeze gusaba imana.Yarayibwiye ati:"Mana yanjye,uzandinde inshuti zanjye.Naho abanzi banjye,nzabicungira".Cyokora nta muntu numwe wamenya umutima wundi. Nicyo gituma abantu babeshyana,bakabwirana ko bakundana babeshya.Ibi biterwa nuko abantu badatinya imana.Urugero,nubwo Pastors benshi bavuga ko bakorera imana,nyamara bakora ibintu byinshi imana itubuza.Barya amafranga y’abantu nyamara YESU yaradusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Bamwe muli bo,basambanya abayoboke babo.Muribuka vuba aha Pastor wo muli South Afrika,witwa DINTWE,wateye inda abayoboke be bagera kuli 30.Cyangwa aba biyita ba Bishop na Apotre basigaye barushanwa kugura imodoka zihenze,babeshya abantu ngo barabasengera babone Etages,V8,etc....Nubwo tudashobora kureba mu mutima w’undi muntu ngo tumenye icyo atekereza,imana yo iba ihareba (1 Chronicles 28:9).Abantu bose b’indyarya,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza,imana izabica ku Munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Hazarokoka gusa abantu bayumvira,bature mu isi nshya ya Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.
Kanda hano umusubize

dushimirimana jean bosco - 29/09/2017 saa 07:30

butera knowless ndamukunda kuva agitangira umuziki ariko.numvise umugabo we bashakanye clement batakibana mwadutangariza icyobapfa turabakunda
Kanda hano umusubize

Yong - 28/09/2017 saa 18:00

Mbega ibyifuzo, ni hatari kabisa, we ugombe usare tu!!! Wazashatse udutabo twakera muri IKIREZI library ukareba udukuru turimo; Nk'umugore wo mugice k'ingunguru; Ibyifuzo bitatu; Umuntu wasabye ko yajya akora kukintu cyose kigahinduka zahabu... Dore bagufashe muri rusange, iyo umuntu atarageza igihe cyo gufata responsibilities zaba ize bwite cg wongeyeho n'iz'abandi uwo aba atekereza neza n'iyo atekereje nabi biba iby'igihe gito kuko akenshi ibyo atekereza nta bwenge buba burimo, iyo utambutse icyo kiciro rero, kubera imigirire y'abandi muhura cg mubana m'ubuzima: Wakwigira Bishop, wakwihindura Pastor, wavugwa na benshi ko uri mwiza ugira neza, igihe kinini ukimara utekereza nabi kurusha Satani kubw'ibitagenda uko ushaka. Ndaguha urugero rworoshye: IHEREHO...
Kanda hano umusubize

EFRENK HABAMUNGU - 28/09/2017 saa 10:31

KNOW LESS. TURAGUSHIGIKIYE TURIMURI RD CONGO
Kanda hano umusubize

Bobo - 28/09/2017 saa 09:56

Kutagaragaza uko uri akenshi biterwa no kuba turi muri society mbi. Ugaragaje uko uri ahenshi wagira ingorane zakubuza n'ubuzima. Gusa ujye ugira amakenga cyane cyane ku bagushagiza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X