Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uwase Gislaine wabenzwe na Platini yongeye kugaragaza ko akimukunda


Samantha Uwase Ghislaine wabaye Miss CBE 2012 yongeye kugaragaza ko agikunda umuhanzi Nemeye Platini wo muri Dream Boys n’ubwo yamwanze akagerekaho kumusimbuza uwari inshuti ye.

Samantha Uwase Ghislaine ibi yabigaragaje mu butumwa yamwohereje amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko Platini yaraye agize.

Uyu mukobwa yamaranye mu rukundo igihe kitari kinini na Platini kuko nyuma baje gutandukana, Platini yisangira inshuti ya Samantha ariwo Diane Ingabire nawe nyuma waje gufata umwanzuro wo kubenga uyu musore akisangira, Rutayisire Fiston.

JPEG - 44.5 kb
Samantha Uwase Ghislaine aragaragaza ko agikunda Nemeye Platini

Urukundo rwa Platini na Diane rwarashyushye cyane nderse rumenyekana ahantu hose kubera amagambo aba bombi bandikiranaga binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram,kugeza ubu ibyabo babishyizeho akadomo.

Ubwo Platini Nemeye yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Samantha yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yamaza kwiyakira aho asiga yita Platini umuvandimwe (brother from another mother).

Yagize ati “Isabukuru nziza muvandimwe wanjye.Ndakwifuriza ibyiza gusa mu buzima kandi ukomeje uhirwe mu byo watangiye.”Platini nawe yahise amusubiza agira ati: “Urakoze cyane mushiki wanjye mwiza, ubuzima bwiza kuri twese.’


Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2013 nibwo Uwase Ghislaine Samantha, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics) 2014. Yagaragiwe n’ibisonga bibiri, Fabiola Fernandes Akazuba na Isimbi Amandine wabaye igisonga cya kabiri.

Kuwa Kane tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza yahoze yitwa SFB, bwatangaje ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya Nyampinga w’iri shuri nyuma y’uko yari yafashwe akora amanyanga mu bizamini.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyokuri - 28/09/2017 saa 23:44

Sindi umustari ariko abenshi mbarusha financial means. Narize kaminuza ndetse ndenzaho ariko uyu mukobwa ndamukunda pe. Ibysmubayeho bibaho, si we wenyine. Niyumva yakunda umusore utari umustari cyane azambwire. Kdi ntazicuza
Kanda hano umusubize

gigi lene - 28/09/2017 saa 13:18

Ubuse Umukobwa mwiza nkuyu akunda ingegera nkiyi ayica iki abagabo koko barabuze ikigali
Kanda hano umusubize

jemus - 5/10/2017 saa 07:45

Ingegera. umukobwa mwiza bivuze icyi.? ubwiza nizo mukorogo birirwa bihomeka mwababonango nibeza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X